Umusore akurikiranyweho kwiba umubyeyi we inka

Umusore witwa Niyitanga wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza warumaze umwaka yaracitse akurikiranyweho kwiba inka ya nyina yatawe muri yombi.

Uyu musore yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari Nyarusange mu mudugudu wa Karambi.

Umwe mu bahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu musore witwa Niyitanga Wilfride ufite imyaka 33 mu mwaka wa 2023 yacunze nyina maze ashorera Inka yari mu rugo aburirwa irengero.

Nyina ngo yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB, uyu musore alyamenye ko ari gushakishwa yahise acika aho hari muri Gashyantare 2023 akaba afashwe muri Mata 2024.

Niyitanga akurikirabyweho kwiba inka ya nyina witwa Mukarugabira Aloysie ufite imyaka 66 aho yari yarayihawe muri gahunda ya Girinka agahita acika.

Amakuru avuga ko yafashwe aje kugurisha umurima we akaba avuka mu kagari ka Gishike mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Niyitanga afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi nkuko inzego z’ubuyobozi muri kariya gace zabibwiye UMUSEKE.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -