Umupolisi yarashe Sedo w’akagari amwitiranije n’igisambo

Rubavu: Umupolisi yarashe SEDO w’akagari ka Murambi, mu murenge wa Rubavu amukomeretsa akaguru, hari hashize umwanya barwana n’abajura.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Nyamyumba, akagari ka Rubona, umudugudu wa Gitsimbi niho biriya byabereye, ubwo umupolisi yarasaga akaguru Sedo w’akagari witwa Bibutsuhoze Pio.

Amakuru aturuka mu baturage ahamya ko Bibutsuhoze Pio yahagurutse mu murenge wa Rubavu aho akorera mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m) agana mu murenge wa Nyamyumba aho yari atabaye inshuti ye yagize ibyago.

Ageze aho bita i Buruseli we n’umumotari wari umutwaye, babwiwe ko badashobora gutambuka imbere kubera amabandi yafunze umuhanda ni uko bigira inama yo gusubira inyuma bakitabaza Abapolisi bari baciyeho bari mu kazi.

Bazanye n’abapolisi bahageze bacakirana n’amabandi yari yafunze umuhanda, umupolisi wari utabaye ashatse kurasa ibandi ryarwanaga na Sedo Bibutsuhoze Pio aba ari we arasa akaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yemeje aya makuru avuga ko Bibutsuhoze Pio yakomerekejwe na Polisi ubwo yari itabaye, avuga ko iperereza rikomeje.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.”

ACP Rutikanga avuga ko ubwo Polisi yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, Polisi ibafite kandi ko iperereza rigikomeje ku buryo hari n’abandi bashobora gufatwa.

Ahumuriza abaturage abizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, abasaba gukomeza ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe, kuko bitanga umusaruro.

- Advertisement -

Amakuru atugeraho ni uko batatu muri aba bajura batawe muri yombi mu gihe Sedo Bibutsuhoze Pio yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW i Rubavu