Browsing category

Amakuru aheruka

Hagaragajwe uko umuryango wakira ibikomere  nuko wakemura amakimbirane hifashishijwe ubugeni

Ababyeyi basobanuriwe uko bakemura amakimbirane nuko  bakira ibikomere mu muryango hifashishijwe ubugeni, umuco n’ubuhanzi. Ni ibyagaragajwe ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, mu Mujyi wa Kigali, haberaga imurikabikorwa k’umuryango  utekanye, no kuraga imbaraga abazadukomokaho. Ryateguwe n’umuryango Uyisenga n’Imanzi ufatanyije n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside, AERG, binyuze mu mushingwa wiswe Nkwihoreze. Muri iri murikabikorwa hagiye […]

Gatsibo: Imashini ifasha abahinzi bahuje ubutaka kuhira imyaka imaze igihe yarapfuye

Abahinzi bahinga imboga, ibigori n’ibindi bihingwa ku butaka bwahujwe buri ahitwa Ntete, mu Mumurenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo, ntibakibasha kuhira imyaka yabo biboroheye nk’uko byahoze mu myaka ibiri ishize, imashini imwe muri ebyiri bifashisha yarapfuye. Bavuga ko babangamiwe n’uko iimwe mu mashini ebyiri bafite zizamura amazi mu kiyaga cya Muhazi yapfuye, bikaba […]

Impuguke mu bya gisirikare za Uganda n’iza Congo zasoje inama y’iminsi itatu

Impuguke mu bya gisirikare ku ruhande rwa Congo Kinshasa zagiranye ibiganiro by’iza Uganda. Amabanga y’imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro kugeze ubu yagizwe ibanga. Uganda na Congo Kinshasa ubu bibanye mu buryo bwa “Cheri – Chouchoue”, umubano uragurumana ikibatsi cy’urukundo nyuma yo guhura kwa Perezida Felix Tshisekedi na Yoweri Museveni wa Uganda i Kampala tariki 30 […]

RIB iri gukora iperereza ku mugabo ukekwaho kwica undi bapfa imyumbati

Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza ku mugabo ukekwaho kwica mugenzi we bapfa imyumbati. Byabereye mu karere ka Nyanza ,mu Murenge wa Muyira, mu kagari ka Nyamure, mu Mudugudu wa  Kanyundo. UMUSEKE wamenye amakuru ko  uwitwa BIZIMANA w’imyaka 28 bikekwa ko yateye icyuma NSANZIMANA Jean Paul w’imyaka 26 akamukomeretsa bikomeye ku ijosi. Abatuye […]

Nyanza: Gutera umuti wica imibu itera malariya byagabanyije abayirwaraga

Ubuyobozi n’abaturage bo mu karere ka Nyanza bavuga ko gutera umuti wica imibu itera indwara ya malariya byagabanyije abayirwaraga. Buri mwaka  mu karere ka Nyanza habaho igikorwa cyo gutera umuti  wica imibu itera indwara ya maraliya, bigakorwa mu ngo zose zituye aka karere. Ni  ibikorwa kandi bikorwa no mu bigo by’amashuri, inzego z’ubuzima zivuga ko […]

I Burengerazuba : Mu myaka Irindwi  imisoro yinjijwe yageze kuri Miliyari zisaga 12 Frw

Ikigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority, cyatangaje ko  Intara y’Iburengerazuba, imisoro yinjiye uyu mwaka yikubye kabiri ugereranyije no mu myaka irindwi ishize. Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2024,Mu gikorwa cyo gushimira abasora bubahirije neza inshingano zabo muri iyi ntara. Rwanda Revenue Authority ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2017-2018 […]

Intabaza z’abakobwa bagitaka igiciro gihanitse cya COTEX

Bamwe mu bakobwa bo mu bice bitandukanye bavuga ko kugeza ubu igiciro cy’ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe bari mu mihango, COTEX, bigihenze, bagasaba leta ko yagira icyo ikora. Babigarutseho kuwa 7 Ugushyingo 2024, ubwo Ihuriro ry’imiryango 17 itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bw’umugore ,yibanda  ku gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye umugore n’umukobwa mu bijyanye n’ubuzima […]

Abize gutubura imbuto kinyamwuga bahawe impamyabumenyi

Abahawe amahugurwa n’ ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije (RICA)   ku bijyanye no gutubura imbuto kinyamwuga, bavuga ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubumenyi bucye kiri mu babikora bitari kinyamwuga ndetse barusheho kuziba icyuho gihari. Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2024, ubwo  RICA yatangaga bwa mbere impamyabumenyi ku banyeshuri 16 bahuguwe gutubura […]

Ku misozi ihanamye ya Ngororero na Rutsiro hagiye guterwa miliyoni 6 z’ibiti

Ubuyobozi bukuru bw’Umushinga Arcos mu Rwanda, buvuga ko bugiye gutera ibiti bigera kuri Miliyoni esheshatu ku misozi miremire y’Akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro bigamije kurwanya isuri. Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Arcos mu Rwanda, Dr Kanyamibwa Sam yabivuze mu gikorwa cyo gutera igiti, cyabereye mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero. Dr Kanyamibwa avuga ko usibye gutera […]