Browsing category

Andi makuru

Abanyarwanda babiri bapfiriye muri Oman

Abanyarwanda babiri bari batuye mu gihugu cya Oman, bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka. Mu gihe cya Oman, hakomeje kugaragara impfu za hato na hato ziterwa n’impanuka. Kuri iyi nshuro hongeye Abanyarwanda babiri bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka. Abitabye Imana ni Iranzi Assia uvuka mu Karere ka Rwamagana na Manishimwe Magnific w’imyaka 25 uvuka mu Karere […]

Perezida Macron yashimye KAGAME wateje imbere ibikorwa bya siporo

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashimye Paul Kagame, ku bwo guteza imbere siporo  n’ ibikorwaremezo muri rusange. Macron yabivugiye mu nama igamije iterambere rirambye muri siporo i Louvre, yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024. Ni inama iri kuba mu gihe muri iki gihugu hagiye kubera imikino Olempike , iteganyijwe kuva tariki ya […]

Aba Dasso barenga 300 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi

Mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, abagize Urwego rushinzwe gufasha Akarere gucunga umutekano (DASSO) bagera kuri 342, basoje amahugurwa abinjiza mu kazi. Ni amasomo yatangirwaga mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari. Muri aba 342, abagabo 241 naho abagore ni 108 bose batanzwe n’Uturere 12, bakaba […]

Muhanga: Umugabo yahaze ‘Manyinya’ ashumika urugo rwe

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga , mu Murenge wa Nyamabuye,yatwitse urugo rwe abitewe n’ubusinzi n’itabi yanywaga. Havugimana Silas w’imyaka 55  asanzwe atuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yatangaje ko uyu mugabo yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije. Ati“Amakuru dufite ni uko Havugimana […]

Amerika yafatiye ibihano abagize umutwe  AFC/M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23 n’abandi bagize uyu mutwe . Ku wa kane ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo hanze muri minisiteri y’imari ya Amerika byatangaje ko leta ya Amerika ifatiye ibihano abakuru batatu b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo. Abo […]

Perezida Kagame ari mu Bufaransa ahagiye kubera imikino ya Olempike

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bageze i Paris aho bagiye kwitabiri ibirori byo gutangiza Imikino Olempike bizabera i Paris kuwa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024.  Perezida wa Repubulika ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma , abayobozi  b’imiryango mpuzamahanga,abahagarariye imikino itandukanye n’abandi bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku […]

RIB yatahuye abari bamaze gucucura banki Miliyoni 100 frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),rwatangaje ko rufunze abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga, bibaga banki zitandukanye mu mayeri aho bari bamaze kwiba Miliyoni 100 Frw  , baciye mu ishami ryayo rikorera hanze y’Igihugu. Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 nibwo uru Rwego  rweretse itangazamakuru aba abantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, […]

Hari gukorwa inyigo yo gusubiza Inzovu muri Pariki ya Nyungwe 

Ubuyobozi Bukuru bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko hari inyigo yatangiye gukorwa yo gusubiza Inzovu  muri iyi Pariki. Hari mu Kiganiro bwagiranye n’Abanyamakuru bandika bakanavuga ku Nkuru z’Ibidukikije(Rwanda Environmental Journalists) . Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Niyigaba Protais, avuga ko Inzovu ya nyuma muri Nyungwe yishwe n’abarushimisi mu mwaka wa 1999. Niyigaba avuga […]

RIB iri gukora iperereza ku munyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukora iperereza kuri Karera Patrick,Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, ku byaha akekwaho  yakoreye muri iyi Minisiteri. Karera arakorwaho iperereza mu gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya na we wigeze kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije na we yirukanywe ku mirimo . Umuvugizi […]

Corneille Nangaa ushinjwa ubuhemu na Congo ari kuburanishwa adahari

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ejo ku wa gatatu batangiye kuburanisha Corneille Nangaa,wahoze ayoboye komisiyo y’amatora muri iki gihugu,  ndetse na bamwe mu bagize umutwe wa M23  . Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024, ruri kuburanishirizwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iherereye i Kinshasa, urukiko rukuru rwa gisirikare rwa […]