Browsing category

Andi makuru

Kamonyi: Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Mu Karere ka Kamonyi, abantu batatu bapfiriye mu mpanuka abandi 37 barakomereka.  Ni impanuka yabaye saa yine z’umugoroba zo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, ibera mu Mudugudu wa Nyarusange,Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko Imodoka […]

Ruhango: Abahinga ibishanga basabwe  kuvomerera badategereje imvura 

Abahinzi bo mu gishanga cya Biringanya mu Karere ka Ruhango, babwiwe ko bagomba kuvomerera imyaka yabo no mu bihe by’impeshyi, badategereje imvura y’Umuhindo. Babibwiwe ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango, Abagize Inama Njyanama, bafatanyaga n’aba bahinzi gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025. Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruhango,Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, avuga ko kuba imvura […]

U Rwanda na Guinée byasinye amasezerano

U Rwanda na Guinée  byasinye amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda . Ni amasezerasno yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahagarariye u Rwanda mu gusinya ayo masezerano 12 . Ni mu […]

Umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi wasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB,rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wasubitswe. Umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 wari uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024. Itangazo rya RDB  ryashyizwe hanze ntirivuga impamvu nyamukuru yo gusubika iki gikorwa gusa rivuga ko ikindi gihe uyu muhango igihe uzabera kizatangazwa . Gusa hashize igihe […]

Nyamasheke: Umugenzi yagonzwe n’imodoka yari imutwaye

Mukabideli Adeline  w’imyaka 50, wari umukozi wa Compassion International muri paruwasi ya Musengesi mu itorero EMLR, mu Murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yaguye mu mpanuka y’imodoka yari imutwaye. Amakuru avuga ko yishwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, yavaga Rusizi ijya i Kigali ubwo yari arimo ayururuka. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe […]

Nyamasheke: Urujijo ku rupfu rw’umugore  waryamye ari muzima bugacya yapfuye  

Abaturage bo mu karere ka  Nyamasheke,Umurenge wa Kirimbi,mu Ntara y’Iburengerazuba, batunguwe n’urupfu rw’umugore witwa Nyirandaberetse Vestine, waryamye ari muzima bugacya yapfuye. Byabaye  mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Muhororo. UMUSEKE  wamenye ko uyu nyakwigendera mu ijoro ryo  kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru, yari […]

Kiyovu Sports yitandukanyije n’imvugo ya Hon. Mbanda

Nyuma yo kumvikana avuga amagambo arimo kurata Ngirumoatse Matayo ndetse yumvikanisha ko ari mwiza nyamara yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umuryango wa Kiyovu Sports witandukanyije na Hon. Mbanda Jean. Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, ni bwo Hon Mbanda Jean wabaye Umudepite, yakoze ikiganiro ku Muyoboro wa YouTube. Cyavuze […]

Amashuri yashinzwe mu buryo butemewe agiye gushyirwaho ingufuri

Hashize igihe gito hagaragajwe ikibazo cy’amashuri by’umwihariko ayigenga mu mashuri y’inshuke n’abanza, ashingwa mu buryo bw’akajagari agakora nta byangombwa bitangwa na NESA, ibintu byagaragaye nk’ibishobora kuzakoma mu nkokora ireme ry’uburezi ryifuzwa. Kuri iki kibazo cy’amashuri akora mu buryo butemewe cyavuzweho cyane no mu Karere ka Musanze, aho byagaragaye ko hari utubari, butike amazu yagenewe guturwamo […]

Gasabo: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kwitangira ibiteza imbere abaturage

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gasabo rurahamagarirwa kugira ubushake n’ubwitange, kugira ngo ibikorwa by’iterambere ry’igihugu bigerweho, umuturage akomeze kuba ku isonga. Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, mu itangizwa ry’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihugu hose. Ni ukwezi gutangira kuva 01 kukarangira kuri 31 z’uku kwezi k’Ukwakira buri mwaka, Mu Karere ka […]