Browsing category

Ubutabera

Bicahaga yasabiwe gufungwa imyaka 30, umugore we asabirwa gufungwa 29

Abaregwa uko ari batatu babiri muri bo nibo bagaragaye mu Rukiko, abo n’umugore wa Bicahaga Abdallah n’undi Mugabo witwa Theophile Gatete uregwana n’uyu muryango, Bicahaga Abdallah we araburanishwa adahari amakuru akavuga ko yatorotse atakiri mu gihugu imbere. Umugore wa Bicahaga Abdallah witwa Mukamana Marie Louise araburana afungiye mu Igororero rya Nyarugenge i Kigali, yari yambaye […]

Majyambere Silas yatanze ubuhamya mu rubanza rwa “Bomboko”

Majyambere Silas, umwe mu babaye abanyemari bazwi mu Rwanda, ni umwe mu batanze ubuhamwa mu rubanza rw’Umunyarwanda, Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, mu gihugu cy’Ububiligi. Majyambere yigeze guhagararira abikorera mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles ruburanisha imanza z’ubwicanyi (La cour d’assises) rwari rwasubitse urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel […]

Umwarimu ukekwaho gusambanya abana akarya “ibiraha byabo”, urukiko rwafashe icyemezo

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo ko umwarimu ukekwaho gusambanya abana babiri, akarya n’amasambusa (ibiraha) bari baguze akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo. Ruriya rukiko rw’ibanze rwa Ruhango rufashe icyemezo nyuma yaho umwarimu Thomas Ntivuguruzwa aburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya abana babiri, yabanje no kubarira amasambusa bakunze kwita ibiraha. Ubushinjacyaha bwasabaga ko mwarimu Thomas […]

Ngororero: Umugabo arakekwa gutwikira umwana we mu nzu

Umugabo witwa Karinda Viateur w’Imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arakekwa gutwikira umwana we mu nzu ahita apfa. Byabereye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko Karinda Viateur ukekwaho gutwikira Umwana we witwaga Iremukwishaka Viateur w’Imyaka 2 y’amavuko bamusanze ajunjamye bagakeka ko afite […]

Urukiko rwafunze by’agateganyo ukekwaho guha ruswa uyobora RIB muri Nyanza

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Vedaste Ndizeye wayoboraga kompanyi y’ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro yitwa competitive mining company Ltd nyuma yo kumurega icyaha cyo gutanga Indonke. Urukiko Rw’Ibanze rwa Busasamana rwariherereye rusanga hari impamvu zikomeye zituma Vedaste Ndizeye akekwaho icyaha cyo guha ruswa umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza Harerimana Jean Marie Vianney, rutegeka ko […]

Umusore akurikiranyweho kwiba umubyeyi we inka

Umusore witwa Niyitanga wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza warumaze umwaka yaracitse akurikiranyweho kwiba inka ya nyina yatawe muri yombi. Uyu musore yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari Nyarusange mu mudugudu wa Karambi. Umwe mu bahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu musore witwa Niyitanga Wilfride ufite imyaka […]

Hakuzimana Abdoul Rachid yanze kuburana kuko nta Radiyo na Interineti abona

Hakuzimana Abdoul Rachid yanze yanze kuburana kuko nta radio, internet ya 4G ahabwa. Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko nibo binjiye mu cyumba kiburanisha, umwe muri bo yahise avuga ko kuri gahunda hari urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid agatangira kwiregura, Rachid yahise amanika akaboko k’iburyo yaka ijambo maze ararihabwa. Rachid yabwiye urukiko ko ababuranyi bareshya imbere y’amategeko, […]

Urukiko rwaburanishije umwarimu ukekwaho gusambanya abana babiri

Urukiko Rwibanze rwa Ruhango  rwaburanishije umwarimu wigisha muri Nyanza TSS ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa, akanabarira  amasambusa. Ubushinjacyaha bwavuze ko burega Ntivuguruzwa Thomas icyaha cyo gusambanya abana. bwabwiye urukiko ko mwarimu Thomas yararimo  agenda ahura n’abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 15 n’undi wa 17 bafite amasambusa (ibiraha). Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko yabwiye abo bana ko […]

Urukiko rwakatiye igifungo abahoze mu buyobozi bw’Akarere i Nyanza

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere (Gitifu) n’uwari ushinzwe imirimo rusange (DM). Urukiko rukatiye bariya bari abayobozi igifungo nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo Gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’ibindi. UMUSEKE wamenye  amakuru ko urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje […]