Browsing author

Elisée MUHIZI

Ku misozi ihanamye ya Ngororero na Rutsiro hagiye guterwa miliyoni 6 z’ibiti

Ubuyobozi bukuru bw’Umushinga Arcos mu Rwanda, buvuga ko bugiye gutera ibiti bigera kuri Miliyoni esheshatu ku misozi miremire y’Akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro bigamije kurwanya isuri. Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Arcos mu Rwanda, Dr Kanyamibwa Sam yabivuze mu gikorwa cyo gutera igiti, cyabereye mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero. Dr Kanyamibwa avuga ko usibye gutera […]

Umuyobozi “wigize ikitabashwa” yambuwe inshingano

Muhanga: Minisiteri y’Ubuzima yambuye inshingano Dr Nkikabahizi Fulgence wari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke imusimbuza uwayoboraga ibitaro bya Bushenge. Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima buvuga ko bwagabanyirije inshingano Dr Nkikabahizi Fulgence wayoboraga Ibitaro bya Nyabikenke agirwa muganga usanzwe. Umuyobozi ushinzwe gukurikirana gahunda z’Ibitaro n’amavuliro muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Rukundo Athanase yabwiye UMUSEKE ko Dr Nkikabahizi Fulgence […]

Operasiyo ya Polisi imaze guta muri yombi abahebyi  barenga 50 

Itsinda ry’abapolisi bo mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango n’iryo mu Mujyi wa Kigali ririmo gukora Operasiyo mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri utwo turere, rimaze guta muri yombi abacukura amabuye mu buryo butemewe barenga 50. Iryo tsinda rikoresha inzira y’ubutaka, indege yo mu bwoko bwa drône igakora igenzura ry’aho ibyo birombe biherereye. Umuvugizi wa […]

Rwanda: Umwarimu yituye hasi imbere y’abanyeshuri ahita apfa

Nsengimana Juvénal Umurezi ku kigo cy’amashuri abanza cya Mukingi mu Murenge wa Bwira, yituye hasi imbere y’abanyeshuri ashiramo umwuka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bwatunguwe n’urupfu rw’Umurezi witwaga Nsengimana Juvénal wagiye kwigisha ari muzima, yatangira guha isomo abanyeshuri akitura hasi agapfa. Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamini yabwiye […]

Abatuye Bweramana bifuza ko ‘Poste de Santé’ ya Rwinyana igirwa Ikigo Nderabuzima

Ruhango: Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwinyana, Umurenge wa Bweramana,  mu Karere ka Ruhango basaba ko Ivuliro ry’ibanze rya Rwinyana, rizamuka mu ntera rikitwa Ikigo Nderabuzima. Abo baturage bavuga ko bakoresha urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuzima mu Mujyi wa Ruhango. Bakifuza ko inzego zifite ubuzima mu nshingano zabafasha, iri Vuliro ry’ibanze rigahabwa […]

Umunyeshuri wari utwaye ubwato yarohamye muri Nyabarongo

Muhanga: Hatangimana Jean Marie Vianney w’imyaka 14 y’amavuko yafashe ubwato ashaka kubwambutsa mu Karere ka Gakenke, arohama muri Nyabarongo arapfa. Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi, babwiye UNUSEKE ko urupfu rw’uyu musore rwatewe n’uburangare bwa Kampani ishinzwe kwambutsa abagenzi mu bwato, bakabashinja ko bari bagiye kunywa inzoga […]

Muhanga: Habonetse umurambo w’umugabo ureremba mu mugezi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko Mukeshimana Clotilde yabuze umugabo we, ubwo yajyaga kumushaka asanga umurambo we uri mu mazi. Inkuru y’urupfu rwa Musabyimana Alexis yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/10/2024 saa kumi n’ebyeri zirengaho iminota 15. Gitifu w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable yabwiye UMUSEKE ko Musabyimana Alexis yabuze guhera ejo. Umugore we […]

Amajyepfo: Abacuruzi barambiwe gufungirwa mu nzererezi

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga n’aka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, batakambiye Inzego zirimo Polisi na RRA ko babangamiwe no gufungirwa muri Transit Center. Babivugiye mu nama yabahuje n’abahagarariye RRA, Ubuyobozi bw’Uturere twombi ndetse n’Inzego z’Umutekano. Abakorera bavuga ko gukoresha EBM babyemera bakavuga ko n’abatarayisobanukirwa baganirizwa ku neza utanye agacibwa Amande aho gushyirwa mu modoka […]

Muhanga: REG yasobanuye impamvu yatumye abaturage bamburwa ‘Transfo’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo gishinzwe ingufu  (REG) mu Karere ka Muhanga, Mukaseti Rosine, avuga ko aba baturage bambuwe ‘Transfo’ kubera ko batayikoreshaga uko bikwiye. Ibi Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu mu Karere ka Muhanga Mukaseti Rosine, yabivuze ahereye ku Nkuru abatuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, mu Kagari ka Gahogo ho mu Murenge wa Nyamabuye, bagaragaje, […]