Nyanza: Umwana yaguye mu cyobo cy’amazi

Mu Karere ka Nyanza, mu  cyobo cy’amazi hasanzwe umurambo w’umwana aho yari kumwe n’abandi gusa kubw’amahirwe macye umwe muri bo arapfa

Byabereye mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Kiruli mu Mudugudu wa Kaganza aho umwana witwa NIYOBUZIMA Alliance w’imyaka  umunani yaguye mu cyobo cy’amazi bacukuyemo umucanga kuko nticyahise gisibwa avuye kuvoma bamuvanamo basanga yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo Ange Kayigi yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari yagiye kuvoma ariko ajya no kwidumbaguza muri ayo mazi yari mu icyo cyobo ari kumwe n’abandi bane gusa umwe muri bo niwe wapfuye.

Yagize ati”Baramutabaye gusa bamukuramo yapfuye.”

Ubuyobozi bwo muri kariya gace bwasabye ababyeyi kwita ku bana babo birinda icyari cyose cyatuma ubuzima bw’abana bujya mu kaga.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza