Umuyobozi muri Polisi akurikiranyweho gukora Jenoside

Nyanza: Amakuru agera ku UMUSEKE aravuga ko umuyobozi wa Polisi (DPC) mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Amakuru avuga ko SP Eugene Musonera wari uyoboye Polisi mu karere ka Nyanza ko yatawe muri yombi mu mpera za Mata 2024.

DPC Musonera akekwaho ko yaba yarakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

DPC Musonera ubusanzwe avuka mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ibyaha akekwaho bikekwa ko yaba yarabikoreye mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mupolisi yaramaze igihe gito aje kuyobora kw’ivuko rye i Nyanza.

Amakuru kandi avuga ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bitabashimishije kuko ngo no kumuha ururabo ubwo mu karere ka Nyanza hibukwaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994 habaye impaka ariko birangira hemejwe ko azashyira ururabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ruri i Nyanza.

DPC Musonera bikekwa ko ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ESPANYA mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yagendanaga imbunda, hari abaduhaye amakuru kandi ko DPC Musonera bikekwa ko yajyaga ku ma bariyeri atandukanye i Nyanza.

Amakuru kandi avuga ko DPC Musonera kugeza ubu yaba afungiye mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu barokotse jenoside batuye aho bikekwa ko yaba yarakoreye jenoside bavuze ko mu gihe cya Gacaca uriya mupolisi yavugwaga ariko atigeze aburanishwa kuko ntabavugaga ko baba barafatanyije mu bwicanyi.

- Advertisement -

Twageragejeje kuvugisha inzego zitandukanye arizo RIB, Polisi, Ibuka, Akarere ka Nyanza ariko ntibemeye kugira icyo bavuga kuri ibi kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 3 )
Add Comment
  • Niyonsaba Idrisse

    ℕ𝕚𝕓𝕒𝕘𝕚𝕔𝕒𝕜𝕚𝕣𝕖 𝕓𝕒𝕜𝕚𝕛𝕚𝕤𝕙𝕖 𝕜𝕚𝕣𝕖𝕜𝕖 𝕜𝕨𝕚𝕙𝕚𝕤𝕙𝕒 𝕞𝕦𝕓𝕒𝕟𝕕𝕚 𝕜𝕕 𝕒𝕣𝕚𝕜𝕚𝕟𝕪𝕒𝕞𝕒𝕙𝕒𝕟𝕠

  • Nikozikora

    Ahuye nabatutsi binyanza buriya ntabo yarazi nyine baranurangije ariko yea urangije mbere nuwamuhaye gutegeka iwabo!!! Inkotanyi muzi gutega no gupangira abantu koko ndabemeye mwari mwaramushyize imbere none mumurangije neza nabandi barebereho ko uwo baruhira batamuzi baza mubona!!!!

  • Anonymous

    iminsi yumuvura ni mirongo ine rero nawe yarishize.Imyaka 30 irashize jenoside yakorewe abatutsi ibaye nyamara hari benshi bakidengembya batarahanirwa ibyo bakoze sinarinakavutse muri Jenoside yakorewe abatutsi ark mama wange yarariho ndetse avuka inyanza yakunze kunganiriza amateka ye ark Eugene ndetse na mukuru we Murengezi jean de diue nabo yakunze kubambwiraho kuko bakoze ibitari byiza muri Nyanza rero ntitwashidikanya kubyo ashinjwa iki nicyo gihe cye.