Rusizi: Akarere kasabwe kongera ingengo y’imari yo gufasha abantu bafite ubumuga
Hirya no hino mu gihugu imibare y’abantu bafite ubumuga igenda yiyongera, abo mu karere ka Rusizi basabye ubuyobozi kongera ingengo y’imari bagenerwa yo kugura insimburangingo n’inyunganirangingo. Babigarutseho kuri uyu wa 03 Ukuboza 2024, ubwo muri aka karere hizizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, bagaragaza ko amafaranga miliyoni 4Frw y’ingengo y’imari igenerwa inyunganirangingo n’insimburangingo, yakongerwa […]