Urukiko rwafunze by’agateganyo ukekwaho guha ruswa uyobora RIB muri Nyanza

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Vedaste Ndizeye wayoboraga kompanyi y’ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro yitwa competitive mining company Ltd nyuma yo kumurega icyaha cyo gutanga Indonke.

Urukiko Rw’Ibanze rwa Busasamana rwariherereye rusanga hari impamvu zikomeye zituma Vedaste Ndizeye akekwaho icyaha cyo guha ruswa umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza Harerimana Jean Marie Vianney, rutegeka ko akwiye gurikiranwa afunzwe by’agateganyo  iminsi 30 .

Mu iburanisha riheruka ryifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwasobanuye  ikirego cyabwo buvuga ko Vedaste Ndizeye yatanze Indonke aho hari hafunzwe Samuel Hategekimana na Mukantabana Sandrine bakorana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho akimara kumenya ko bafunzwe yoherereje umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza Harerimana Jean Marie Vianney amafaranga ibihumbi maganabiri y’u Rwanda(200.000frw), amusaba ko yarekura abo Samuel Hategekimana na Mukantabana Sandrine bari bafunzwe bazira gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ayo mafaranga yahawe uyobora RIB mu karere ka Nyanza hifashishijwe umwajenti (agent) witwa Nkezabera Elyseé wanatanze ubuhamya ko yarayahawe na Vedaste Ndizeye ngo ayoherereza Jean Marie Vianney Harerimana.

Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ko hari n’ibiganiro uyu Vedaste Ndizeye yagiranye n’uyobora RIB mu karere ka Nyanza hifashishijwe telefone bigira biti”Ni njye uguhaye ayo mafaranga kandi ni ubarekura nzagufata neza nkujyane i Gisenyi ku mazi

Ubushinjacyaha bwasabaga ko Ndizeye akomeza gufungwa by’agateganyo.

Kuri Vedaste Ndizeye we yireguye avuga ko nta mafaranga yohereje uyobora RIB mu karere ka Nyanza ko ahubwo Jean Marie Vianney Harerimana yamuhamagaye kuri telefone ye aramwibwira amusaba ko yamusobanurira uko bariya bafunzwe aribo Sandrine na Samuel uko ikibazo cyabo giteye aranabikora.

Ndizeye kandi yanahakanaga uwo mwajenti bavuga(ubushinjacyaha) yanyujijeho amafaranga ko atamuzi.

Ari Vedaste Ndizeye ari Me Jean Paul Mpayimana na Me Adiel Mbanziriza bamwunganiraga basabaga ko umukiriya wabo yarekurwa agakurukiranwa adafunzwe.

- Advertisement -

Gusa urukiko rwariherereye rwanzura ko uyu mugabo Vedaste Ndizeye akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Vedaste Ndizeye uregwa, ni umugabo w’imyaka 46 y’amavuko afite kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa competitive mining company Ltd ikorera mu karere ka Nyanza na Nyamagabe akaba avuka mu karere ka Rubavu.

Hari amakuru kandi ko Hategekimana Samuel na Mukantabana Sandrine bari bafunzwe, Ndizeye Vedaste ubwe yiyemerera ko ariwe wari warabafungishije bo urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwabarekuye by’agateganyo.

Hari amakuru kandi avuga ko Vedaste Ndizeye atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ku buryo ashobora no kukijurira gusa twagerageje kubibaza abanyamategeko bamwunganiye aribo  Me Mpayimana Jean Paul na Me Adiel Mbanziriza ntibaboneka.

Umugabo arashinjwa guha ruswa uyobora RIB amwizeza kumunezeza ku Gisenyi

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza