Umugabo arashinjwa guha ruswa uyobora RIB amwizeza kumunezeza ku Gisenyi

Umuyobozi wa kompanyi icukura amabuye y’agaciro yatangiye kuburana aho ashinjwa ko yatanze ruswa umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza amwizeza kumujyana i Gisenyi ku mazi, ngo amurekurire abantu.

Iburanisha ryabaye ku wa   23 Mata 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana.

Imbere y’umucamanza hari ubushinjacyaha na Vedaste Ndizeye uyobora kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa competitive mining company Ltd .

Iburyo bwe n’ibumoso hari  abunganizi be Me Mpayimana Jean Paul ndetse na Me Adiel Mbanziriza.

Uhagarariye ubushinjacyaha, yabwiye urukiko ko Ndizeye akekwaho icyaha cyo gutanga Indonke yakoze tariiki ya 5 Mata 2024 aho hari hafunzwe Samuel Hategekimana na Mukantabana Sandrine bakorana ubucukuzi bw’amabuye.

Akimara kumenya ko bafunzwe yoherereje umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza Harerimana Jean Marie Vianney 200.000frw , amusaba ko yarekura Samuel Hategekimana na Mukantabana Sandrine bari bafunzwe bazira gucukura amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko Ndizeye yakoze icyaha cyifashishije ikoranabuhanga.

Ati”Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha  Ndizeye yakoze icyaha akoresheje ikoranabuhanga hari n’ubutumwa bugufi(message) yasigaranye,   ko iyo yatanzemo ruswa yahise ayiyoherereza”

Bukomeza buvuga ko ayo mafaranga yahawe uyobora RIB mu karere ka Nyanza hifashishijwe umwajenti (Agent) Nkezabera Elyseé wanatanze ubuhamya ko yayahawe na Vedaste Ndizeye ngo ayoherereza Jean Marie Vianney Harerimana.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari n’ibiganiro uyu Vedaste Ndizeye yagiranye n’uyobora RIB mu karere ka Nyanza hifashishijwe telefone bigira biti”Ni njye uguhaye ayo mafaranga kandi ni ubarekura nzagufata neza nkujyane i Gisenyi ku mazi”

Uhagarariye ubushinjacyaha asoza agira ati”Ndizeye aba afunzwe by’agateganyo mu gihe dosiye igitegurwa neza kandi impamvu tubisaba biranaterwa n’uburemere bw’icyaha. Murakoze!”

Vedaste Ndizeye ahakana ibyo aregwa

Vedaste Ndizeye yabwiye urukiko ko nta ndonke yatanze kandi uwo uyobora RIB ku rwego rw’Akarere ka Nyanza ari we wamuhamagaye.

Ndizeye yabwiye umuyobozi wa RIB ko yamuhamagaye kuri telefone ye, aramwibwira, amusaba ko yamusobanurira uko bariya bafunzwe ari bo Sandrine na Samuel .

Ndizeye ati”Namusobanuriye uko abo bantu banyibye amabuye y’agaciro”

Ndizeye yavuze ko ariwe watanze Sandrine na Samuel ngo bafungwe abibwiye uyobora Polisi mu karere ka Nyanza.

Yongeraho ko nta muntu yigeze aha amafaranga kandi ko abo bavuga ko  yashakaga gufunguza bitari gushoboka kuko ariwe wari watanze amakuru ngo bafungwe kuko bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Yagize ati”Bariho banyiba, ndabatanga sinari kubatangira Indonke kandi sinarimbazi bafite ababo bari kubafasha.

Urukiko rwamubajije iby’agapapuro bamusanganye maze Ndizeye mugusubiza avuga ko yandikiwe nimero n’uyobora RIB i Nyanza ngo ajye amuha amakuru.

Ati”Uyobora RIB mu karere ka Nyanza yarampamagaye musanga mu biro bye, anyandikira numero ze ku gapapuro ngo njye muha amakuru yo mu mabuye y’agaciro arina ko bansatse mu mufuka bakansangana

Urukiko kandi rwabajije Ndizeye umwajenti uko yaba amuzi maze Ndizeye nawe mugusubiza avuga ko atazi uburyo amuzi kuko we atamuzi.

Me Mpayimana Jean Paul umwe muri babiri wunganira Vedaste Ndizeye yabwiye urukiko ko ayo mafaranga Ndizeye atari we wayatanze.

Me Jean Paul yavuze  ko umukiliya we Ndizeye nta mafaranga yoherereje uriya muyobozi kuko ni ubusanzwe ahubwo uyu mugabo bamubonyemo amafaranga kuko banamusatse bamusangana amafaranga ibihumbi 120 y’u Rwanda mu mufuka we.

Ikindi kandi Me Jean Paul avuga ko hagenzuwe telefone z’uyu mugabo basanga nta biganiro bagiranye na Samuel na Sandrine ku buryo byibura yari kubafunguza.

Me Jean Paul yavuze ko ayo majwi yaba yarafashwe n’umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza nta shingiro afite kuko yaba yarafashwe no mu buryo budakurikije amategeko.

Urukiko rwabajije Me Jean Paul niba ayo majwi yarafashwe mu buryo budakurikije amategeko ariko niba ari ay’umukiliya we.

Umunyamategeko Jean Paul nawe mugusubiza ati”Oya, ntabwo ari aye.”

Me Jean Paul arahakana yivuye inyuma ko umukiriya we nta ndonke cyangwa ruswa yaba yaratanze

Yagize ati”Iyo ashaka gutanga ruswa yari kuyiha umugenzacyaha wari ufite dosiye yabo(Samuel na Sandrine) bavuga ko yashakaga gufunguza.”

Me Jean Paul aranenga umuyobozi wa RIB ko yagenje  icyaha kuko ngo akibona amafaranga kuri telefone ye yashatse ibimenyetso birimo no gufata amajwi.

Yagize ati”Nyakubahwa Perezidante ntushobora gukorerwa icyaha maze ngo urenge ugenze icyaha cyagukorewe

Me Adiel Mbanziriza yavuze  ko umukiliya we Ndizeye nta ndonke yatanze kandi nta bushake bwo gukora icyaha yagize.

Ati”Ari Sandrine ari Samuel bavuga ko yaragiye gufunguza ntibanasanzwe baziranye.”

Me Adiel yongeyeho ko umukiriya we Ndizeye atari umugabo wa Sandrine, si umwana we bityo ntacyo banapfana ku buryo yari kumufunguza.

Yagize ati”Ayo majwi yafashwe n’umuyobozi wa RIB ariwe umwihamagariye.”

Urukiko rwabajije Me Adiel niba ayo majwi ari uyu mukiriya we Ndizeye maze Me Adiel ati”Ayo majwi naye ariko si ikimenyetso cy’uko yakoze icyaha bityo nta gaciro ariya majwi afite”

Ari Vedaste Ndizeye ari Me Mpayimana Jean Paul na Me Adiel Mbanziriza bamwunganira barasaba ko yarekurwa agakurikinwa adafunzwe kuko atanatoroka ubutabera ari nawe wivanye i Rubavu.

Vedaste Ndizeye uregwa , ni umugabo w’imyaka 46 y’amavuko.

Afite kompanyi icukura amabuye y’agaciro ikorera mu karere ka Nyanza na Nyamagabe.

Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza akaba avuka mu karere ka Rubavu, niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa kuwa 26 Mata 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza