RPL: Nsoro yahawe gukiranura amakipe arwana n’Ubuzima

Mu mikino y’umunsi wa 30 usoza umwaka w’imikino w’imikino 2023-2024, Umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro yahawe umukino w’amakipe abiri ashobora kuzavamo izajya mu Cyiciro cya Kabiri.

Imikino y’umunsi wa 30 uzaba usoza shampiyona y’uyu mwaka, izakinwa guhera ejo tariki ya 9 Gicurasi Saa Cyenda z’amanywa.

Imikino y’amakipe ari kurwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, yose izakinwa ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi Saa Cyenda z’amanywa.

Gusa umukino uraje inshinga benshi, ni uzahuza Étoile de l’Est na Bugesera FC kuri Stade ya Ngoma.

Uyu mukino wahawe Ruzindana Nsoro nk’umusifuzi wo hagati, Karangwa Justin na Intwari Alain Vicky, bazaba ari abasifuzi b’igitambaro mu gihe Mukansanga Salima Rhadia azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Undi mukino w’ikipe ziri guhumeka insigane, ni uzahuza Sunrise FC na Marines FC, Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Nyagatare.

Uyu mukino wahawe Twagirumukiza Abdulkarim uzaba ari hagati mu kibuga, Mugabo Eric na Ndayambaje Hamdan bazaba ari Abanya-gitambaro mu gihe Umutoni Aline azaba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino wa Gorilla FC na Mukura VS, wahawe Ngaboyisonga Patrick nk’umusifuzi wo hagati, Jabo Aristote na Akimana Juliette baza bamwungirije mu gihe Dushimimana Eric azaba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino uzahuza abakeba bo mu myaka ya cyera, Kiyovu Sports na Rayon Sports, Saa Cyenda z’amanywa.

- Advertisement -

Uyu wahawe Rulisa Patience nk’umusifuzi wo hagati, Mutuyimana Dieudonné na Nsabimana EV.Thierry baza bamwungirije mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa Kane.

Tariki ya 12 Gicurasi, hateganyijwe imikino ibiri izakinwa Saa Cyenda z’amanywa.

Musanze FC izaba yakiriye Police FC kuri Stade Ubworoherane. Ni umukino uzasifurwa na Nizeyimana Is’haq uzaba ari hagati mu kibuga.

Safari Hamiss na Umutesi Alice bazaba ari Abanya-gitambaro mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

APR FC ubwo izaba inahabwa igikombe cya shampiyona, izakira Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Cyenda z’amanywa.

Nsabimana Céléstin azaba ari umusifuzi wo hagati, Ndayisaba Said na Nsabimana Patrick bazaba bari ku ruhande, mu gihe Irafasha Emmanuel azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi, ikipe ya AS Kigali izaba yakiriye Muhazi United Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Kayitare David ni we uzayobora uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, Maniragaba Valery na Ruhumuriza Justin bazaba bari ku ruhande, mu gihe Ugirashebuja Ibrahim azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi, Gasogi United izaba yakiriye Etincelles FC Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Mulindangabo Moïse ni we uzayobora uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, Bwiriza Nonati na Murangwa Sandrine bazaba ari abungiriza mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Bisobanuye ko mu mpera z’iki Cyumweru, ari bwo umwaka w’imikino mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo, uzashyirwaho akadomo mu gihe mu Bagore wamaze kurangira.

Twagirumukiza Abdulkarim azaba ari i Nyagatare
Ruzindana Nsoro yahawe urubanza rw’izirwana n’Ubuzima
Rulisa Patience yahawe Derby y’Abakeba basigaye ku izina

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW