Mali: Umwarimu wanditse igitabo kinenga ubutegetsi yakatiwe

Umwarimu muri Kaminuza ya Bamako akaba n’Umuhanga mu bukungu, Professor Étienne Fakaba, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri Gereza harimo umwaka usubitse, azira kunenga ubutegetsi bwa Assimi Goïta yifashishije igitabo yanditse.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku ya 20 Gicurasi 2024, Étienne Fakaba Sissoko wari waratawe muri yombi kuva muri Werurwe uyu mwaka, yahamijwe ibyaha birimo guharabika ubuyobozi bukuru bw’igihugu no kwangisha amahanga igihugu akwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Ahanini bishingiye ku gitabo yanditse, we ahamya ko ibyo yavuzemo ari ukuri ko kandi abifitiye ibimenyetso.

Usibye imyaka ibiri yakatiwe y’igifungo harimo umwaka umwe usubitse, yanaciwe amande angana na $4900 akabakaba Miliyoni eshanu mu manyarwanda.

Ibrahim Marhouf Sacko, Umunyamategeko wa Étienne Fakaba yavuze ko batatunguwe n’umwanzuro w’Urukiko ko ariko bazajurira.

Uyu Professor Étienne Fakaba Sissoko w’imyaka 41 y’amavuko usibye kuba umwarimu muri Kaminuza ya Bamako, yanabaye Umujyanama wa Perezida Ibrahim Boubacar Keïta.

Umuryango Mpuzamahanga ushinja agatsiko k’Abasirikare kayoboye Mali gakuriwe na Assimi Goïta, gucecekesha Itangazamakuru ndetse n’abandi bavuga ibitagenda neza muri Politike y’igihugu.

Mu mwaka wa 2023, Rokia Doumbia na Adama Ben Diarra batawe muri yombi bazira ibitekerezo bajyaga bandika ku mbuga nkoranyambaga birimo gusaba ko amatora yaba mu gihugu.

Assimi Goïta ashinjwa gucecekesha abanenga ubutegetsi bwe
Prof Étienne Fakaba, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira igitabo yanditse

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -