Browsing author

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Imiryango 19 yakuwe mu nzu zabo igitaraganya

Gakenke – Ku gicamunsi cyo ku wa 06 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke Umusozi witse inzu zirindwi zirarigita izindi 19 biba ngombwa ko abazituye bazikurwamo igitaraganya. Ubuyobozi butangaza ko umuturage umwe yajyanwe mu Bitaro nyuma yo guhungabanywa n’ibyo yabonye. Amakuru avuga ko mbere yo kwika k’uyu musozi byabanjirijwe n’ibimenyetso byawugaragayeho mu […]

Musanze: Umukingo wagwiriye umuntu arapfa

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Remera Akagari ka Kamisave Umudugudu wa Rugari, umukingo watengutse ugwira inzu yari iryamyemo abantu bane, irabagwira umwe ahita yitaba Imana. Amakuru avuga ko kuriduka k’uyu mukingo byatewe n’ibiza byaturutse ku mvura yatangiye kugwa mu ma saha ya saa Saba z’ijoro yamenyekanye mu mu rucyerera rwo ku wa 04 Gicurasi […]

Abaha akato abafite uburwayi bwo mutwe barasabwa kubicikaho

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi basabwe kudaha akato no kudaheza abafite ubumuga ubwari bwo bwose by’umwihariko abafite uburwayi bwo mu mutwe, ahubwo ko bakwiye kubafasha kubona ubuvuzi kuko begerejwe abaganga b’inzobere muri byo. Byagarutsweho kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda Virusi […]

Urubyiruko rurasabwa kudaha agahenge abagoreka amateka y’u Rwanda

Urubyiruko rwo mu mashuri Makuru na za Kaminuza mu Ntara y’Amajyaruguru n’ Iburengerazuba rwasabwe umusanzu wabo ku rugamba rwo gusigasira Ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, bakabifata nk’inshingano zabo, bahangana n’abahirimbanira kugoreka amateka y’u Rwanda. Ni umukoro bahawe kuri uyu wa 29 Mata 2024, ubwo Umuryango Unity Club Intwararumuri wasozaga amahugurwa icyiciro cya kane y’inzego z’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa […]

Abaganga babwiwe ko batatanga ubuzima bagifite amacakubiri n’amoko mu mutima

Bamwe mu baganga bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri no mu Bigo Nderabuzima bikorana naho, bibukijwe ko inshingano bafite n’indahiro barahiye yo gutanga ubuzima, batayigeraho bagifite umutima urangwa n’amacakubiri n’amoko. Ni ubutumwa bahawe kuri uyu wa 28 Mata 2024 ubwo ibitaro bikuru bya Ruhengeri bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe […]

Imodoka zitwara abagenzi ziracyari mbarwa muri Musanze

Bamwe mu batuye n’abagenda mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Musanze, bahamya ko Ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ari kimwe mu bidindiza iterambere ryabo kuko bahendwa n’ingendo abandi bakamara amasaha menshi bakora urugendo rw’amaguru kugira ngo bagere aho bagiye. Ni kimwe mu bibazo byagarutsweho mu kugaragaza ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 n’ikigo gikora […]

Rulindo: Insoresore zakubise Mudugudu zimukura amenyo

Insoresore eshanu zo mu Karere ka Rulindo zihereranye Umukuru w’Umudugudu ziramukubita zimukura anenyo ndetse zimwaka Telefone n’inkweto yari yambaye. Ibi byabereye mu Mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Rubaya, ku wa 14 Mata 2023. Uyu muyobozi yari kumwe n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu akanaba SEDO mu Kagari ka Kabuga witwa Habyarimana Félix, […]

Abarimu bahize kubiba imbuto ya “Ndi Umunyarwanda” mu bato

AMAJYARUGURU: Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza bihaye umukoro wo kwigisha abana gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakamenya ko isano bafitanye y’Ubunyarwanda, aho kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bagenzi babo babikoraga. Babivuze ubwo bagaragazaga ko batewe ipfunwe na bagenzi babo bababanjirije, mu 1994 na mbere yaho baranzwe no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside […]

Ikoranabuhanga rya “GMO” rigiye gutezwa imbere mu buhinzi bw’u Rwanda

Ikoranabuhanga rikoreshwa mu guhindura utunyangingo tw’ibihingwa rizwi nka GMO( Genetically Modified Organisms) rigiye kuba igisubizo mu kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi, hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurwanya zimwe mu ndwara zibasira ibihingwa. Abashakashatsi muri iri koranabuhanga basobanura ko guhindurira ibihingwa utunyangingo bikorwa iyo hafatwa akaremangingo (Gènes) kavuye mu gihingwa runaka kagashyirwa mu kindi, bagamije kucyongerera […]

Uko Uwimana yomowe ibikomere no guhanga indirimbo zo Kwibuka

Uwimana Jeaninne utuye mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze, avuga ko yahisemo kwivura ibikomere byo kuba yaragizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abinyujije mu ndirimbo zo kwibuka. Uyu Uwimana mu 1994 ubwo Jenoside yabaga yari uruhinja rutaruzuza amezi atanu, Se umubyara aza kwicwa n’Interahamwe, ku bw’amahirwe arokokana na mama we. Avuga ko […]