Ikoranabuhanga rya “GMO” rigiye gutezwa imbere mu buhinzi bw’u Rwanda

Ikoranabuhanga rikoreshwa mu guhindura utunyangingo tw’ibihingwa rizwi nka GMO( Genetically Modified Organisms) rigiye kuba igisubizo mu kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi, hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurwanya zimwe mu ndwara zibasira ibihingwa.

Abashakashatsi muri iri koranabuhanga basobanura ko guhindurira ibihingwa utunyangingo bikorwa iyo hafatwa akaremangingo (Gènes) kavuye mu gihingwa runaka kagashyirwa mu kindi, bagamije kucyongerera intungamubiri, kugiha ubudahangarwa mu kurwanya indwara zishobora kukibasira n’ibindi, bigatuma haboneka umusaruro mwinshi ku buso buto.

Bamwe mu bahinzi babikora kinyamwuga bavuga ko iri koranabuhanga niriramuka ritangiye gukoreshwa ku bihingwa, babona rizaba igisubizo kuri bimwe mu bibazo bahuraga nabyo mu mwuga wabo, bigatuma umusaruro n’inyungu bakura mu buhinzi byiyongera.

Habyarimana Faustin n’umwe mu bahinzi b’ibirayi yagize ati” Uko byumvikana ni ikoranabuhanga rihanitse kandi ryiza, najyaga ntera umuti mwinshi ibirayi kandi umpenze nirinda ko byakwicwa n’indwara, rimwe na rimwe bikanga bikarwara ni igihombo ku muhinzi, none numvise iri koranabuhanga rizabitangaho igisubizo ni inyungu ikomeye kuri twe.”

Nyinawumuntu Adelle uhinga imyumbati nawe ati” Igihugu cyacu nticyicaye mu gukora ibishoboka ngo umuhinzi yiteze imbere, ubu imyumbati yibasiwe n’indwara ya kabore yatumye imbuto nzima ibura, ibiyikomokaho byose byararahenze, none iri koranabuhanga rije ari igisubizo cyunganira umuhinzi tunyotewe no kongera kubona inyungu twakuraga mu buhinzi bw’imyumbati yongera kuboneka.”

Kugeza ubu mu Rwanda hasohotse itegeko rigenga urusobe rw’ibinyabuzima ryemera imikoreshereze y’iri koranabuhanga rya GMO, aho ryasohotse mu igazeti ya leta kuwa 21 Gashyantare 2024.

Mu bihugu byateye imbere bikomeye ku Isi nka America iri koranabuhanga rimaze imyaka igera kuri 40 rikoreshwa ku kigero kiri hejuru ku bihingwa byinshi, ndetse bafite ubwoko ibihumbi n’ibihumbi bya GMO, aho by’umwihariko ku bihingwa bya soya n’ibigori birimo GMO ku kigero cya 90%, kandi abahanga muri byo bemeje ko ibihingwa irimo ntacyo byangiza ku mubiri w’uwabiriye kuko byizewe.

Dr. Athanase Nduwumuremyi ni umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi RAB ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi, akaba n’umuhuzabikorwa w’ihuriro ridaheza rigamije kongerera ubumenyi ku iterambere ry’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga OFAB( Open Forum Agricultural Biotechnology) avuga ko iri koranabuhanga rya GMO rije rigamije gusubiza bimwe mu bibazo biri mu buhinzi, nko kwera bike, kutihanganira indwara cyangwa amapfa n’ibindi.

Yagize ati ” Ubu buryo bwo guhindurira ibihingwa uturemangingo GMO bugamije gusubiza bimwe mu bibazo biri mu buhinzi, nko kwera bike, kutihanganira indwara cyangwa amapfa, kubyongerera intungamubiri n’ibindi bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ukaba mwinshi ku buso buto.”

- Advertisement -

Dr Nduwumuremyi akomeza avuga ko kugeza ubu ubushakashatsi kuri iri koranabuhanga ryatangiriye ku gihingwa cy’imyumbati aho barimo kugerageza imyumbati yihanganira indwara ya kabore no kubemba yibasiye iki gihingwa kugeza ubu itarabonerwa umuti, anemeza ko ubushakashatsi buzakomereza ku bihingwa by’ingenzi nk’ibirayi, ibigori, urutoki n’ibindi.

Usibye kuba iri koranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi rinakoreshwa ku bindi binyabuzima bitandukanye, kwa muganga ryifashishwa mu gukora imiti imwe n’imwe nk’ivura indwara ya diyabete, rikoreshwa mu nkingo n’ahandi.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi rurimo abarenga 70% mu Rwanda, rwihariye kandi 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse 80% by’ababukora bavuga ko bubungukira.

Usibye kuba iri koranabuhanga rizaba igisubizo ku bukungu bushingiye ku buhinzi, rizaba n’igisubizo mu guhangana n’ibibazo by’inzara n’imirire mibi byugarije Isi.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO rivuga ko mu myaka itari mike, ibipimo by’imirire mibi byagiye byiyongera, aho abarenga 9% by’abatuye isi bafite inzara idakira, naho 1/3 cy’abatuye isi bakaba baba mu bihugu bifite ikibazo gikabije cy’ibura ry’ibiribwa.

Ikindi kandi FAO ivuga ko umubare w’abantu bafite inzara yabaye karande ugomba kuzaba wagabanutse ukagera kuri miliyoni 150 mu 2025, uvuye kuri miliyoni 735 wariho muri 2022 naho mu mwaka wa 2030 bakazaba bageze kuri 0. Mu mwaka wa 2050, abatuye isi bose bagomba kuzaba bashobora kubona indyo yuzuye.

Imyumbati iri mu bihingwa bikorerwaho ubu buryo
Urutoki narwo ruri mu bihingwa bizakorerwa GMO

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze