Browsing category

Ubukungu

Nyagatare: Hafunguwe Uruganda rutunganya amata y’Ifu

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro uruganda rutunganya amata y’ifu, rufite ubushobozi bwo gutunganya amata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi.  Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, ubera mu Karere ka Nyagatare ahubatse urwo ruganda. Ni ruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 45 z’amadorali ya Amerika rukaba […]

Kigali : Abahinzi bari guhugurwa uko bakongera umusaruro

Abahinzi bahagarariye abandi bo mu mujyi wa Kigali , muri zone ya Jabana,Kajevuba na Rugende, bari guhugurwa uko bakongera umusaruro by’umwihariko bitegura kurushaho igihembwe cy’ihinga A. Ni amahugurwa yatangiye ku wa mbere tariki ya 22 Nyakanga akazasozwa kuri  16 Kanama 2024. Yateguwe n’Ikigo cya HoReCo (Horticulture in Reality Corporation Ltd) kigizwe n’abagoronome barangije mu mashami […]

Amahoteli yo mu Rwanda arakangurirwa kwimakaza Ihame ry’Uburinganire

Amahoteli akorera mu Rwanda arasabwa kwimakaza Ihame ry’Uburinganire mu mirimo bagenera abakozi bayo harimo no gusasa. Ni mu bukangurambaga bwakozwe mu gihugu n’inzego zifite aho zihuriye n’itangwa rya Serivisi ndetse n’iyubahirizwa ry’Uburinganire mu bakozi. Kimwe mu byagaragaye n’uko bamwe mu bayobozi n’abakozi b’amahoteli bagitekereza ko hari imirimo imwe n’imwe yagenewe ab’igitsina gore, nko gusasa, Gusa […]

Akajagari mu ma “Salons de Coifure&Spa” kagiye gushyirwaho akadomo

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rutangaza ko hagiye gushingwa ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ry’abanyamwuga batanga serivisi zigendanye n’ubwiza n’uburanga bw’abantu, ibizafasha guca akajagari no kongera ubumenyi abakora muri icyo gisata kirimo uruhuri rw’ibibazo. Ni ibyatangajwe nyuma y’ibarura rusange ryabaye mu ntangiriro za Nyakanga 2024, aharebwe imbogamizi abakora umwuga wo gutanga serivisi z’ubwiza n’uburanga bahura nazo […]

PSD irifuza ko hatangira  ikorwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko mu byo bifuza harimo ko umushinga w’ikorwa ry’ umuhanda wa gari ya moshi ryatangira . Hari mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida bahisemo gushyigikira, Paul Kagame watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka. Ni igikorwa cyabaye kuri […]

Ibiciro by’amata byavuguruwe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, yashyizeho ibiciro bishya by’amata mu gihugu hose aho Igiciro kuri litiro imwe yagejejwe n’umworozi ku ikusanyirizo, itagomba kujya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 432Frw. Ni mu gihe amakusanyirizo nayo ntagomba kurenza amafaranga 430 Frw mu gihe arimo agurisha amata. Ni ibiciro byatangajwe ku wa Kabiri nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, […]

U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$ 

U Rwanda na Korea y’Epfo  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$  yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Gihugu. Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Woo-jin Jeong. Perezida Kagame Paul, ku  wa 03 Kamena 2024, ubwo yari mu […]

Muhanga: Abafite amashanyarazi bageze kuri 80.7%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu myaka irindwi    abaturage bahawe amashanyarazi bavuye kuri 58% ubu abayafite bari kuri 80,7%. Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko kuva mu mwaka wa 2017 wasanze abari bafite umuriro w’amashanyarazi mu Karere kose ari abaturage 58% gusa.. Bizimana akavuga ko gahunda […]

Urubyiruko rw’u Rwanda rugiye koroherezwa kwigira ku mirimo

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rushimangira ko rugiye guteza imbere gahunda yo kwigira ku murimo ndetse no kwimenyereza mu rwego rwo korohereza urubyiruko nka rimwe mu ipfundo ryo kugira igihugu gifite abantu b’abahanga mu guhanga udushya. Byatangajwe ku ya 28 Kamena 2024,mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na PSF, agamije kwigisha no gusobanurira abakozi bayo uburyo […]

Hashyizweho ibihembo bidasanzwe ku bazitabira ‘Egypt & Middle East Expo’

Abategura imurikagurisha ry’ibikoresho byo mu Misiri ndetse no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati rizwi nka ‘Egypt & Middle East Expo’, batangaje ko iry’uyu mwaka rizaba ririmo amahirwe yo gutombora itike yo kujya gutembera mu Misiri. Byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024, aho abategura iyi […]