Browsing author

NDEKEZI Johnson

Tshisekedi yifatiye ku gahanga Perezida Ruto

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yashinje William Ruto wa Kenya kwica ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Tshisekedi usumbirijwe n’inyeshyamba za M23 yavuze ko Ruto yacunze nabi gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ahubwo akabogamira ku Rwanda. Yavuze ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane hashyizweho gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ndetse […]

Uganda: Abigaragambya bahaswe igiti abandi barafungwa

Abiganjemo urubyiruko bishoye mu mihanda bamagana ruswa ngo ivuza ubuhuha mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bahaswe inkoni n’Igipolisi, abagera kuri 60 batabwa muri yombi. Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 aho abiraye mu mihanda bari bafite intego yo kwigaragambiriza ku Nteko Ishinga Amategeko mu murwa mukuru Kampala. Igisirikare na […]

Congo igiye kuburanisha Corneille Nangaa wa AFC/M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro ko guhera ku wa 24 Nyakanga izaburanisha Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be. Ni ibyasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ya RDC ryashyizweho umukono ku wa 22 Nyakanga 2024. Nangaa na bagenzi be batatangajwe amazina ngo bazaburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rukorera […]

Perezida Samia Suluhu yahambirije bamwe mu bagize Guverinoma

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ushinjwa n’amahanga kuniga itangazamakuru no gukandamiza abo mu mashyaka atavuga rumwe nawe, yirukanye Abaminisitiri babiri, harimo uw’Ububanyi n’Amahanga. Ni impinduka zabaye mu buryo butunguranye benshi bahuje no gushaka kugirirwa icyizere n’ibihugu bya rutura bimureba ikijisho. Abirukanywe ni January Makamba wari Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ububanyi n’ubutwererane na […]

AFC/M23 yashinje Congo kutubahiriza agahenge katanzwe

Ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’umutwe witwaje intwaro wa M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryashinje ubwo butegetsi kubuza impunzi gusubira mu byazo nka kimwe mu byari bikubiye mu gahenge katanzwe n’impande zombi. Ubutegetsi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika buherutse gutangaza ko tariki ya 5 kugeza ku ya 19 Nyakanga […]

Inzego z’umutekano ziryamiye amajanja i Kampala

Inzego z’umutekano i Kampala muri Uganda ziryamiye amajanja mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo y’urubyiruko rwariye karungu ruvuga ko kuri uyu wa 23 Nyakanga ruzindukira ku Nteko Ishinga Amategeko rwamagana ruswa yamunze ubutegetsi. Urubyiruko rwo muri Uganda rumaze igihe rutegura imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gusaba ko ruswa iranduka muri Uganda. Bishoye muri ibi […]

Congo yavuye ku izima, intumwa zayo zahuye n’iza AFC/M23

Ku nshuro ya mbere, Guverinoma y’i Kinshasa yavuye ku izima ihura imbona nkubone n’umutwe uyirwanya ku mugaragaro wa AFC/M23. Aho hari i Kampala muri Uganda. Iyo mishyikirano irimo irakorwa mu ibanga. Amakuru agera ku UMUSEKE aremeza ko muri iyo mishyikirano yatangiye kuri uyu wa 22 Nyakanga, intumwa za guverinoma y’i Kinshasa ziyobowe na Abbé Bahala […]

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahize kumvana imitsi na M23

Urubyiruko rw’abakorerabushake rw’i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwiyemeje gufata intwaro rukagana ku mirongo y’urugamba guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje gukinagiza ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo. Kuva ku wa Gatanu, urubyiruko rugera ku magana ruri muri Stade yo mu gace ka Ngongolio i Beni aho rutegerereje imyitozo ya gisirikare. Ruvuga ko rwahisemo […]

Abanzi turabinginga ngo dukorane ariko iyo banze ntabwo tubatenguha-Kagame

Perezida Paul Kagame uherutse kwegukana intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu, yashimangiye ko u Rwanda ruguyaguya abanzi barwo kugira ngo bakorane neza, ko ariko iyo bavuniye ibiti mu matwi rutabatenguha mu bijyanye no kwirwanaho. Ibi yabigarutseho mu birori byabereye muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2024, […]

Ndayishimiye yijunditse Abarundi birirwa muri ‘Cherie na Chouchou’

Perezida w’u Burundi Varisito Ndayishimiye yikomye abaturage be bandikirana ubutumwa bugufi bwa  “Cherie na Chouchou” kuri telefone zigezweho (Smart Phones) avuga ko ku bwe zikwiriye kumeneka kuko iyo internet iba ipfa ubusa. Ibi umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabigarutseho ubwo yasuraga abaturage maze akabatera igiparu cy’uko amaze gukataza mu bumenyi acyesha internet n’ubwo igenda nk’akanyamasyo mu […]