Browsing author

NDEKEZI Johnson

Hatangijwe uburyo bwo kongera intungamubiri mu ifunguro ry’abanyeshuri

Mu Rwanda, mu bigo bitandukanye by’amashuri hakorewe ubushakashatsi hagamijwe gushaka uburyo bwo kongera intungamubiri zihagije mu ifunguro rihabwa abana ku mashuri. Byagaragaye nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Imperial London College yo mu Bwongereza n’ikigo cy’iterambere cya Kanada mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Ghana, Nigeria, n’u Rwanda. Ubushakashatsi bwagaragaje ko amafunguro […]

Urubyiruko rwa Afurika rushishikarizwa gukoresha ubwenge bukorano

Umuryango Nyafurika w’Ubucuruzi (ABH) uteraniye i Kigali, hagamijwe gushimangira urusobe rw’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo biciye mu irushanwa, ndetse no gushishikariza urubyiruko gukoresha ubwenge bukorano (AI). Iyi nama ngarukamwaka izaba muri uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika binyuze mu kwihangira imirimo.” Ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abashoramari, abacuruzi, […]

Abajura b’i Nyarugenge bahagurukiwe

Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira na busa abantu bumva ko bazatungwa no kwiba cyangwa gushikuza iby’abandi, ibasaba kuyoboka imirimo y’amaboko, kuko amayeri yose bakoresha mu gucucura rubanda yavumbuwe. Ni nyuma y’uko, ku wa 12 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarufunzo, hafatiwe abantu bakekwaho ubujura. Abafashwe ni abasore babiri, […]

M23 yafashe ikirwa cy’Idjwi

Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe ikirwa cy’Idjwi/Ijwi, ari nacyo kinini muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, giherereye mu kiyaga cya Kivu, gituwe n’Abanye-Congo barimo abavuga neza kandi bakumva ururimi rw’Ikinyarwanda. Ikirwa cy’Idjwi kiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gifite uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare 340, kiri ku ntera ya kilometero 70 uvuye i […]

Gen Makenga yakomoje kuri Perezida Tshisekedi wemeye imishyikirano

Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga, yavuze ko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wemeye kuganira na M23, ari umuntu udakunda igihugu, ahubwo ari igisambo. Yabivuze ubwo yagiranaga ikiganiro na Alain Destexhe, wahoze ari senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, umaze iminsi asura ibice bigenzurwa na […]

Uganda yohereje abakomando bo kurinda Perezida wa Sudan y’Epfo

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyohereje i Juba, mu murwa mukuru wa Sudan y’Epfo, abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wo kujya kurinda ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir Ni ingingo yafashwe nyuma y’umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar, aho hakekwa ko hashobora kwaduka intambara ikomeye. Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo […]

AFC/M23 yihanangirije abagabo bakubita abagore

Manzi Ngarambe Willy, Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagaye abagabo bakubita abagore babo, abaha gasopo ko uzafatirwa muri iyo migirire mibi azahanwa by’intangarugero. Ni ubutumwa yatangiye i Goma ku munsi mpuzamahanga w’umugore, wizihizwa buri mwaka tariki ya 08 Werurwe. Manzi yagaragaje ko guhana abagabo bakubita abagore ari imwe […]

Tshisekedi yaganiriye n’Intumwa idasanzwe ya LONI

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Huang Xia, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri aka karere, byibanze ku ntambara ikomeje koreka uburasirazuba bwa Congo. Huang Xia ari mu ruzinduko mu bihugu by’akarere k’Ibiyaga Bigari mu rwego rwo kwitegura inama y’Akanama k’Umutekano ka Loni iteganyijwe i New York ku itariki […]

MYP yisunze Riderman mu ndirimbo yashibutse ku rupfu rwa Hirwa Henry-VIDEO

Navytune (MYP), wahoze mu itsinda rya KGB, yakoze indirimbo yise Nyagasani Mana, ishingiye ku rupfu rwa Henry, baririmbanaga, nyuma akaza kwitaba Imana. Ibi byamuteye agahinda gakabije, bituma ahishurira urubyiruko ibyarufasha guhangana nako. Ku wa 1 Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko Hirwa Henry yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba. Yari […]

Nyarugenge: Polisi yafashe abakekwaho gutera abantu ibyuma

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko yafashe abajura batatu bibaga abaturage babateze bakabatera ibyuma , bamwe muri bo bakaba bafatanywe ibyo byuma bakoreshaga. Aba bafashwe hagati ya tariki ya 7 n’iya 8 Werurwe 2025 mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Gacyamo. Abafashwe barimo Sebanani Emmanuel, wafatanywe icyuma nk’uko Polisi ibivuga, Musabyeyezu […]