Musanze: Umukingo wagwiriye umuntu arapfa

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Remera Akagari ka Kamisave Umudugudu wa Rugari, umukingo watengutse ugwira inzu yari iryamyemo abantu bane, irabagwira umwe ahita yitaba Imana.
Amakuru avuga ko kuriduka k’uyu mukingo byatewe n’ibiza byaturutse ku mvura yatangiye kugwa mu ma saha ya saa Saba z’ijoro yamenyekanye mu mu rucyerera rwo ku wa 04 Gicurasi 2024.
Uyu mukingo wagwiriye inzu yari iryamyemo Nikobamporeye Constance w’imyaka 40 wahise ashiramo umwuka, ku bw’amahirwe abana be batatu bavanywemo ari bazima ariko bakomeretse.
Ni umuryango wari ugizwe n’abantu 5, gusa Umugabo ntabwo yari ahari kuko afite akazi mu mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Barihuta Assiel, yemeje iby’iyi nkuru y’akababaro avuga ko bahise bihutira gutabara.
Yagize ati “Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu kigwira inzu y’umuryango wa Kuradusenge, ni umuryango wari ugizwe n’abantu 5 ariko umugabo we ntiyari ahari kuko yari yaragiye gupagasa i Kigali.”
Yakomeje agira ati “Abandi 3 basigaye bahise bajyanwa kwa muganga kuko bakuwemo bakiri bazima, kuri ubu turacyakurikirana amakuru yabo ndetse n’ibyaba byangirikiyemo.”
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, nawe yemereye UMUSEKE iby’aya makuru, abanza kwihanganisha uyu muryango wagize ibyago, anasaba abaturage kudatsimbarara ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo ko bakwiye kubahiriza amabwiriza ya Metheo Rwanda.
Yagize ati “Twabimenye twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri naho uwitabye Imana arashyingurwa n’umuryango we .”
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera