Browsing category

Ubuzima

Rusizi: Urubyiruko rwasabwe kugana ibigo by’urubyiruko kuko bibarinda inda zitifuzwa

Ingimbi n’abangavu bo mu karere  ka Rusizi, basabwe kwitabira ibigo  by’urubyiruko bibutswa ko ari ho bakura amakuru yuzuye yizewe yo kwirinda inda zitifuzwa n’ayo kwirinda ibiyobyabwenge. Babisabwe binyuze mu mukino ukinwa n’abantu babiri ugakinirwa kumeza ( tennis table) watangirijwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukino ugira umunsi ngaruka mwaka wizihirizwaho buri tariki ya […]

U Rwanda ruri gukoresha “Drones” mu kurandura Malaria

Indege zitagira Abapilote zizwi nka ‘Drones’ zatangiye gukoreshwa igerageze mu kurwanya Malaria aho ziri gukoreshwa mu gutera imiti yica imibu mu bishanga bikikije Umujyi wa Kigali. Ni ibikorwa n’abashakashatsi ba RBC, aho biba kabiri mu cyumweru bigakorerwa mu bishanga bya Rugende na Kabuye. Igishanga cya Rugende kiri mu Rugabano rwa Kigali na Rwamagana gifite ubuso […]

I Kigali hemerejwe ko Malaria igomba kurangira mu 2030

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya Malaria bemeranyijwe ku gufatanya mu rugamba rwo kurwanya indwara ya Malaria bitarenze mu 2030. Ku ya 25 Mata 2024, i Kigali mu Rwanda habereye Inama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya indwara ya Malaria, ni inama yahurije hamwe abantu mu ngeri zitandukanye barimo abashakashatsi, abahanga mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego […]

Hari gutangwa inzitiramibu zirimo umuti mushya ucogoza imibu

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC gitangaza ko muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kurandura malaria, hari gutangwa inzitiramibu nshya zirimo umuti mushya uhangamura ubudahangarwa bw’imibu. Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 24 Mata 2024 ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika ahatazatangwa inzitiramibu 16.050 mu Murenge wa Cyanika. Imibare igaragaza ko abivuje Malaria mu Murenge wa Cyanika […]

Nyamagabe: Hatangirijwe uburyo bushya bwo guhangana na Malaria

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo guhangana na Malaria haherewe aho yorororekera. Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo nka kamwe mu turere turangwamo Malaria nyinshi mu Rwanda. Nk’uko Imibare ya RBC yo mu 2023 yerekana ko abaturage 111/ 1000 barwaye malaria mu gihe ku rwego rw’igihugu bari abantu 47/1000. […]

Hagaragajwe uko siporo ari intwaro yo guhashya malaria

Abitabiriye Siporo Rusange mu Mujyi wa Kigali izwi nka ‘Car Free Day’ babwiwe uburyo Siporo yaba imwe mu ntwaro zo guhangana n’indwara ya Malariya ikunda kuzahaza abantu. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, kuri icyi Cyumweru tariki 21 Mata, ubwo abatuye mu Mujyi wa Kigali bari baramukiye muri Siporo rusange izwi nka ‘Car […]

Abanyeshuri bose biga bacumbikirwa bahawe inzitiramibu ku buntu

Mu rwego rwo guhashya Malaria, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatanze ku buntu inzitiramibu ziteye umuti mu bigo by’amashuri bifite abana biga bacumbikiwe n’ikigo, ibyagize uruhare mu guhangana n’iyi ndwara iri mu zibasira abanyeshuri. Gahunda yo guha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye inzitiramibu, iri mu zigamije gukomeza kurwanya Maralia kugira ngo nibura muri 2030 iyi […]

Karongi: Abaturage bigobotoye Malaria yari yarabafashe ku gakanu

Uko Abajyanama b’ubuzima barushaho guhabwa ubumenyi mu gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, ni nako ubuvuzi batanga burokora benshi nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu Murenge wa Rubengera, indwara ya Malaria yari yarafashe ku gakanu. Politiki ya Leta y’u Rwanda isaba ko umubare munini w’abarwayi ba Malaria wagombye kuvurwa n’Abajyanama b’Ubuzima. Ni mu gihe kandi Abajyanama […]

U Rwanda na Cuba biyemeje guteza imbere ubuvuzi bugezweho

Leta y’u Rwanda n’iya Cuba, ku wa 8 Mata 2024, basubukuye amasezerano impande zombi ziherutse gushyiraho umukono ku guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’ubuvuzi bugezweho. Isubukurwa ry’amasezerano ryari rihagarariwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Cuba, Dr Jose Angel Portal Miranda na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin. Impande zombi zagaragaje ko aya masezerano agamije kwimakaza […]

Nyanza: Abangavu basabwe kutishora mu busambanyi

Abangavu baturutse mu Mirenge yose igize akarere ka Nyanza bahurijwe hamwe bigishwa ubuzima bw’imyororokere ni uko bakwirinda inda zidateguwe. Abangavu bahurijwe hamwe n’akarere ka Nyanza gafatanyije na FXB-Rwanda aho bari mu mwiherero w’abangavu bafashwa n’umushinga wa Dreams. Abitabiriye uyu mwiherero bavuze ko bishimiye ibintu bigishijwe birimo n’ubuzima bw’imyororokere. Uwitwa Umwari Slyvie utuye mu Murenge wa […]