Hagaragajwe uko siporo ari intwaro yo guhashya malaria

Abitabiriye Siporo Rusange mu Mujyi wa Kigali izwi nka ‘Car Free Day’ babwiwe uburyo Siporo yaba imwe mu ntwaro zo guhangana n’indwara ya Malariya ikunda kuzahaza abantu.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, kuri icyi Cyumweru tariki 21 Mata, ubwo abatuye mu Mujyi wa Kigali bari baramukiye muri Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ isanzwe iba kabiri mu kwezi.

Dr Nsanzimana yabwiye abari muri iyo siporo ko gukora Siporo bituma umubiri w’ubaka ubudahangarwa bufasha mu kurwanya indwara zirimo malariya, kanseri ndetse n’izindi rwara ziganjemo izitandura.

Ati “Umuntu ukora siporo umubiri we ugira ubwirinzi butandukanye bwo kwirinda indwara ya malaria n’izindi zitandura nka kanseri, indwara z’imitsi, amaraso, indwara z’umutima, indwara z’isukari nyinshi idakoreshwa neza mu mubiri na Diyabete”.

Dr Nsanzimana yongera ko “ Gukora siporo rero ni rukingo rw’indwara nyinshi.”

Bamwe mu bari bari muri iyo Siporo barimo abanyamahanga baje mu Rwanda kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya Malariya izabera i Kigali bishimiye ko mu Rwanda hakorwa Siporo ifasha abantu mu kurwanya indwara.

Inama yiga ku kurandura malaria iteganyijwe mu Rwanda, izitabirwa n’abantu 1400 baturutse hirya no hino ku isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ( OMS) rigaragaza ko Malariya ari imwe mu ndarwa izahaza benshi mu Isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse no muri Amerika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2022 abantu miliyoni 249 banduye Malariya yica abarenga miliyoni eshanu.

- Advertisement -

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya Malariya.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malariya bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.

U Rwanda rwiyemeje ko mu 20230 nta Malariya izaba ikibarizwa mu Rwanda.

Malariya iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa plasimodiyumu gakurira mu mibu y’ingore yitwa anofele “Anophel”.

Ibimenyetso biranga umurwayi wa malariya ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka.

Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe.

Inzego z’Ubuzima zigira abantu inama yo kuryama mu nzitiramibu ikoranye umuti buri joro, gutema ibihuru bikikije urugo ndetse no kurwanya ibidendezi bishobora kurekamo amazi bigatuma imibu yororoka.

Minisitiri Dr Nsanzimana n’abandi bayobozi muri Siporo rusange

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW