U Rwanda na Cuba biyemeje guteza imbere ubuvuzi bugezweho

Leta y’u Rwanda n’iya Cuba, ku wa 8 Mata 2024, basubukuye amasezerano impande zombi ziherutse gushyiraho umukono ku guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’ubuvuzi bugezweho.

Isubukurwa ry’amasezerano ryari rihagarariwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Cuba, Dr Jose Angel Portal Miranda na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin.

Impande zombi zagaragaje ko aya masezerano agamije kwimakaza imikoranire mu buvuzi, kwigisha abaganga, gukora ubushakashatsi buhuriweho ndetse n’ubuhanga mu by’imiti.

Aya masezerano kandi azibanda ahanini mu bijyanye no kubaga indwara zisanzwe n’izo mu mutwe.

Minisitiri Dr, Nsanzimana Sabin yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Cuba ari ingenzi kuri serivisi zitangirwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Ati”Dufite intego yo gukuba inshuro enye umubare w’abakozi babishoboye mu myaka ine iri mbere, twagerageje kubona igihugu gifite umubare munini w’abaganga n’abatoza bafite ubushobozi bwiza cyane.”

Yakomeje avuga ko Cuba ari igihugu giteye imbere mu buvuzi ku Isi kikagira n’inzobere, ibi bikazafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.

Dr Nsanzimana yavuze ko bizaba igisubizo cyo kohereza abaganga babishoboye ndetse no kubona ibikoresho bigezweho mu bitaro by’Intara, aho guhora abarwayi baza i Kigali kwivuriza i Kigali.

Ati”Niyo mpamvu turi mu rwego rwo kuzamura ibitario10 mu Ntara kugera ku rwego rw’Ibitaro bya Kaminuza.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubuzima wa Cuba, Dr.Jose Angel Portal Miranda yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu kwita ku buzima bw’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati”Amasezerano agamije gutanga umusanzu mu kubaka imikoranire ihamye muri porogaramu zijyanye n’urwego rw’ubuvuzi.”

Ku bufatanye bw’Igihugu byombi, mu 2009 kugeza 2011, inzobere mu by’ubuvuzi zo muri Cuba zaje mu Rwanda, zivura abarenga 500,000 baturutse mu Bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Dr Jose Angel Portal Miranda n’itsinda bari kumwe bagiranye ibiganiro n’inzego z’ubuzima zo mu Rwanda ndetse na  Minisitiri w’IntebeMinisitiri w’Ubuzima wa Cuba, Dr.Jose Angel Portal Miranda yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yakira Minisitiri w’Ubuzima wa Cuba

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW