Rusizi: Urubyiruko rwasabwe kugana ibigo by’urubyiruko kuko bibarinda inda zitifuzwa

Ingimbi n’abangavu bo mu karere  ka Rusizi, basabwe kwitabira ibigo  by’urubyiruko bibutswa ko ari ho bakura amakuru yuzuye yizewe yo kwirinda inda zitifuzwa n’ayo kwirinda ibiyobyabwenge.

Babisabwe binyuze mu mukino ukinwa n’abantu babiri ugakinirwa kumeza ( tennis table) watangirijwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino ugira umunsi ngaruka mwaka wizihirizwaho buri tariki ya 26 Mata, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata 2024,Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Rusizi,aho urubyiruko rukangurirwa kwirinda kwiyandarika.

Bamwe mu ngimbi n’abangavu bayobotse ibi bigo by’urubyiruko bavuga ko hari inyungu babigiriyemo,bityo bashishikariza bagenzi babo kubigana.

Mapendo Esther ni umwe mu bangavu , yabwiye UMUSEKE, ko yaje mu kigo cy’urubyiruko cya Rusizi nta makuru afite ku buzima bwe bw’imyororokere ubu arayafite yizewe.

Ati”Naje hano mu kigo cy’urubyiruko mfite amakuru macye ku buzima bw’imyororokere .Ubu ndayafite yuzuye ndasaba bagenzi banjye nabo kukigana”.

Undi w’ingimbi waganiriye  yavuze ko yageze mu kigo cy’urubyiruko cya Rusizi, ahitamo kwiga amategeko y’umuhanda.

Ati” Mfite imyaka 20 y’amavuko nagerageje kunywa ku rumogi, ngeraho ndabireka. Ngeze hano ku kigo cy’urubyiruko nsanga bigisha imyuga niga amategeko y’umuhanda”.

Nshimiye Fidele ni umuyobozi  Uhagarariye ishyirahamwe rikorana n’urubyiruko mu gukoresha umuziki nk’umuti ku rwego rw’igihugu.

- Advertisement -

Yavuze ko  impamvu  bahisemo kwizijiriza  uyu munsi mu karere ka Rusizi.

Ati”Akenshi tubona abitabira iki kigo cy’urubyiruko baza barabyariye mu rugo hari n’abaza  baranyoye ibiyobyabwenge mubufatanye na  international tennis table twizihije uyu munsi dukina  uyu mukino

Mu rwego rwo gukangurira  urubyiruko kwirinda inda zitateguwe no kwirinda ibiyobyabwenge“.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2024,Habarurwa abangavu batewe  inda 163.

Bibukijwe umumaro w’ibigo by’urubyiruko
Binyuze mu mukino beretswe amahirwe atangirwa mu bigo by’urubyiruko

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI