Abanyeshuri bose biga bacumbikirwa bahawe inzitiramibu ku buntu

Mu rwego rwo guhashya Malaria, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatanze ku buntu inzitiramibu ziteye umuti mu bigo by’amashuri bifite abana biga bacumbikiwe n’ikigo, ibyagize uruhare mu guhangana n’iyi ndwara iri mu zibasira abanyeshuri.

Gahunda yo guha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye inzitiramibu, iri mu zigamije gukomeza kurwanya Maralia kugira ngo nibura muri 2030 iyi ndwara izabe yararanduwe mu gihugu.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’umwaka wa 2023, aho kugeza ubu ibigo byose byo mu Rwanda bifite abanyeshuri biga bacumbikiwe byahawe inzitiramibu.

Ni nyuma y’izindi gahunda zari zisanzwe zirimo gutanga inzitiramibu iteye umuti ku babyeyi batwite, ababyeyi bagiye gukingiza umwana uri munsi y’umwaka umwe ndetse zigahabwa n’abaturage bakanatererwa umuti.

Umukozi wa RBC mu Ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite, avuga ko abanyeshuri nabo bashyizwe muri gahunda yo guhabwa inzitiramibu nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko bari mu byiciro bifite ibyago byo kwandura Malaria.

Ati “Muri ibyo byiciro byagaragaye harimo n’abanyeshuri, kubera ko batinda hanze, baba bari mu mashuri aho umubu ushobora kubafatirana ukabaruma kubera ko baba bari gusubiramo amasomo.”

Habanabakize avuga ko gutanga inzitiramibu ku mashuri acumbikira abana byashimishije, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abarezi, kuko umwana atakigorwa no kubona inzitiramibu ajyana ku ishuri.

Ati ” Ibigo byose by’amashuri bifite abana bicumbikira byose mu gihugu byabonye inzitiramibu, twizeye ko abanyeshuri bose bacumbikirwa ku ishuri bose bahawe inzitiramibu.”

RBC ivuga ko nta kiguzi na kimwe bisaba umuyobozi w’ishuri, umubyeyi cyangwa umunyeshuri kuko ikigamijwe ari ugufasha abanyeshuri kuba bafite inzitiramibu bikabafasha kurwanya Maralia.

- Advertisement -
Kaliza Lionna yabwiye UMUSEKE ko muri G.S St Joseph batakirwara Malaria nko hambere

Inzitiramibu zagabanyije Malaria mu Banyeshuri

Ubundi umunyeshuri wajyaga kwiga yasabwaga kwitwaza we ubwe inzitiramubu iteye umuti, kuri ubu ayisanga ku ishuri.

Abiga muri G.S St Joseph i Kabgayi bavuga ko kurara neza mu nzitiramubu bimaze igihe bibarinda malaria bityo bagakurikira amasomo batekanye.

Iri shuri riherereye mu Karere ka Muhanga ryigamo abanyeshuri barenga 800, ibitanda bimanitseho inzitiramibu iteye umuti, hari n’abashinzwe kugenzura ko zamanuwe neza kugira ngo abanyeshuri bataribwa n’imibu itera Maralia.

Kaliza Lionna wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami rya PCB yabwiye UMUSEKE ko mbere atakundaga kurara mu nzitiramibu bitewe n’uko ngo yamuryaga mu maso, yemeza ko ubu basobanukiwe akamaro kayo.

Ati ” Twasanze inzitiramibu icyo iturinda aricyo kinini kuruta kuvuga ngo iryana mu maso cyangwa ngo itera ubushyuhe.”

Niyonziza Joshua nawe avuga ko muri G.S St Joseph Kabgayi igihembwe gishobora kurangira nta munyeshuri urwaye Malaria, ngo hakurikizwa ingamba zose zo kuyirwanya ku isonga bakarara mu nzitiramibu.

Ati “Ushobora kurangiza igihembwe cyose nta ndwara ya malaria uhuye nayo, ibitanda byacu byose biriho inzitiramubu ziteye umuti, buri munyeshuri wese asabwa kuyikoresha neza.”

Umuyobozi wa Gs. St Joseph Kabgayi, Frère Innocent Akimana avuga ko gahunda yo guha amashuri inzitiramibu yakemuye ikibazo cy’abangaga kuzitwara ku ishuri, cyangwa abakoreshaga izishaje kandi zidafite umuti bagakurizamo kurwara Malaria.

Akomeza avuga ko mu kigo ayobora hakurikizwa ingamba zose zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima zigamije kurandura indwara ya Malaria, ibyagize uruhare mu kurwanya iyi ndwara.

Ati “Buri munyeshuri agomba gusinzira arinzwe n’inzitiramubu yatewe umuti, ibi byagabanije cyane kwandura malaria mu ishuri ryacu.”

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko kurwanya malaria bigeze ku kigero cyiza hirya no hino mu gihugu, bitewe nuko abantu benshi bamaze kuyisobanukirwa.

Ni mu gihe raporo yo mu 2022-2023, yerekana ko abarwara malaria bagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize kuko mu 2016 abarwaye malaria bari miliyoni eshanu none mu 2023 babaye ibihumbi 621, aho 51 aribo bishwe n’iyi ndwara.

Kuryama mu nzitiramibu byabarinze Malaria yabibasiraga
Abanyeshuri baryama mu nzitiramibu iteye umuti
Umuyobozi wa Gs. St Joseph Kabgayi, Frère Innocent Akimana
Umukozi wa RBC mu Ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Muhanga