U Rwanda ruri gukoresha “Drones” mu kurandura Malaria

Indege zitagira Abapilote zizwi nka ‘Drones’ zatangiye gukoreshwa igerageze mu kurwanya Malaria aho ziri gukoreshwa mu gutera imiti yica imibu mu bishanga bikikije Umujyi wa Kigali.

Ni ibikorwa n’abashakashatsi ba RBC, aho biba kabiri mu cyumweru bigakorerwa mu bishanga bya Rugende na Kabuye.

Igishanga cya Rugende kiri mu Rugabano rwa Kigali na Rwamagana gifite ubuso bwa hegitari 281 n’aho igishanga cya Kabuye kikagira ubuso bwa hegitari 232.

Paul Kamari ukuriye ikigo gikoresha Drones mu kurwanya malaria, yavuze ko baba bafite Drones ebyiri, iya mbere ishakisha ibidendezi by’amazi bicumbikiye imibu myinshi naho iya kabiri ikaba igenda itera imiti.

Ati “Dukorera mu bishanga ku buryo dufatirana umubu ukiri kwikora tukahatera imiti ya mibu tukayibuza gukura ngo ibe imwe itera malaria.”

Avuga ko kuva batangira ibi bikorwa abarwayi ba Malaria bagabanutse ku kigero gishimishije.

Ati ” Nka Muyumbu ku kigo nderabuzima mbere y’uko dutangira gushakisha imibu dukoresheje Drones, abantu barwaye malaria bari 1508 ariko tumaze gutera imiti abantu baragabanutse baba 270 urumva ko yagabanutse nka 97%.”

Mazimpaka Phocas, Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, akaba n’umwe mu bakurikirana gahunda yo gutera imiti hakoreshejwe utudege duto, avuga ko imiti batera muri ibyo bishanga nta ngaruka igira ku buzima bw’abaturage.

Ati ” Iyi miti dutera yica imibu ikiri mu mazi imeze nk’utunyorogoto igapfa idakuze bikagabanya ubwinshi bw’imibu itera malaria. Iyi miti nta kibazo na kimwe ishobora guteza mu baturage.”

- Advertisement -

Mazimpaka yemeza ko mu bindi bishanga bitandukanye, ngo bafite abakozi bakoresha amapombo ku buryo bagenda batera imiti aho bazi hari amazi yireka.

U Rwanda rurakataje mu kurwanya Malaria, intego ikaba ari uko mu 2030 nta Malaria izaba iri mu gihugu.

Mazimpaka Phocas, Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, akaba n’umwe mu bakurikirana gahunda yo gutera imiti hakoreshejwe Drones
Drones ziri kwifashishwa mu guhashya Malaria

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW