Nyamagabe: Hatangirijwe uburyo bushya bwo guhangana na Malaria

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo guhangana na Malaria haherewe aho yorororekera.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo nka kamwe mu turere turangwamo Malaria nyinshi mu Rwanda.

Nk’uko Imibare ya RBC yo mu 2023 yerekana ko abaturage 111/ 1000 barwaye malaria mu gihe ku rwego rw’igihugu bari abantu 47/1000.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abantu batandukanye bari nzego z’ubuyobozi, abakuriye amakoperative y’ubuhinzi, abajyanama b’ubuzima, abavuga rikumvikana n’abandi.

Nyirambonabucya Immaculé uhagarariye abagore mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ahantu hatandukanye imibu ikunze kororokera mu rugo, harimo mu macupa usanga yandagaye mu ngo, ibizenga by’amazi n’ahandi henshi hakunze kureka amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko guhugura ibi byiciro ari ukugira ngo abaturage basobanukirwe uko barwanya imibu.

Umukozi wa RBC mu Ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko mu rwego rwo kurandura Malaria, haherewe aho yorororekera bigamije gutuma abaturage bagira ubumenyi akazanabukoresha.

Ati “Turi guhugura abahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye kugira ngo bagire ubumenyi ku bijyanye n’umubu. Umubu wororoka gute? umubu bawusanga hehe? Wororokera hehe? Twawirinda gute.”

Habanabakize yavuze ko imibare y’abagenda barwara malaria igenda igabanuka ariko ko bari kongeramo udushya tutari dusanzwe kugira ngo abaturage bagire ubumenyi bwinshi mu kuyirinda bijye binagabanya imibare kurushaho.

- Advertisement -

U Rwanda rurakataje mu kurwanya Malaria ibi bikagaragazwa n’uko imibare y’abayandura igenda igabanuka.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malariya bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abincwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.

U Rwanda rwiyemeje ko mu 2030 nta Malariya izaba ikibarizwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes
Umukozi wa RBC mu Ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite
Abaturage bavuga ko bamenye uburyo bwo guhangana na Malaria
Beretswe uko imibu yororokera aho batuye n’uko bayirwanya

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Nyamagabe