I Kigali hemerejwe ko Malaria igomba kurangira mu 2030

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya Malaria bemeranyijwe ku gufatanya mu rugamba rwo kurwanya indwara ya Malaria bitarenze mu 2030.

Ku ya 25 Mata 2024, i Kigali mu Rwanda habereye Inama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya indwara ya Malaria, ni inama yahurije hamwe abantu mu ngeri zitandukanye barimo abashakashatsi, abahanga mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ubuvuzi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Zachee Iyakaremye, yashimangiye akamaro k’ubufatanye n’uburinganire mu guhangana na malaria, kureba niba serivisi zo gukumira, gusuzuma, no kuvura zishobora kugera kuri bose, hatitawe ku miterere y’ubukungu cyangwa aho uherereye.

Yagize ati “Uburinganire mu buzima busaba ko twakemura ibibazo by’imibereho bituruka kuri malaria, kugira ngo abantu bose babone serivisi zo gukumira, gusuzuma, no kuvurra, hatitawe ku miterere y’ubukungu cyangwa aho uherereye.”

Dr Daniel Ngamije, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porogaramu yo kurwanya no kurandura Malaria ku Isi, yashimangiye ko ubufatanye ariyo ntwaro yo guhashya no kurandura Malaria.

Ati” Ni dushyira hamwe imbaraga zacu, twizeye ku 100% ko mu 2030 tuzaba twashyize malaria ku iherezo”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ( OMS) rigaragaza ko Malariya ari imwe mu ndarwa izahaza benshi mu Isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse no muri Amerika y’Epfo, nko mu 2022 abantu miliyoni 249 banduye Malariya yica abarenga miliyoni eshanu.

OMS yiyemeje uburyo bune bw’ingenzi buzafasha mu guhangana na Malaria burimo guhuriza hamwe imbaraga no kumva ibintu kimwe, gushaka ibikoresho bishya, gushyiraho porogaramu nshya no gutanga ubujyanama mu guhangana na Malaria.

Dr Daniel Ngamije, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porogaramu yo kurwanya no kurandura Malaria ku Isi
Dr Aimable Mbituyumuremyi umuyobozi w’ishami ryo kurwanya Malaria muri RBC, yagaragaje uko u Rwanda rugeze kure ruhashya iyi ndwara

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW