Me Gatera Gashabana na we yikuye mu rubanza rwa Karasira Aimable

Me Gatera Gashabana warusanzwe yunganira Aimable Karasira mu rubanza rwe yandikiye ibaruwa mu rukiko ko atazongera kumwunganira.

Me Gatera ubwo yari mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ubwo yari mu rukiko bigaragara ko aje kunganira Aimable Karasira Uzaramba alias Prof Nigga nibwo yatanze iyo baruwa.

Me Gatera Gashabana akimara kwandika iyo baruwa yahise afata igikapu cye ahita asohoka nta byinshi yanavuganye na Aimable Karasira nk’uko umunyamakuru wa UMUSEKE wari mu Rukiko alyabyiboneye.

Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko bakigera mu rukiko bavuze ko nabo iyo baruwa bayibony maze babaza Karasira niba yiburanira.

Karasira wari wambaye amataratara(lunette) afite akajerekani karimo amazi yambaye ishapure n’inkweto zizwi nka ‘Bodaboda’ yavuze ko akeneye kuzaburana yunganiwe.

Yagize ati“Me Gatera yari yarambwiye ko azikura mu rubanza ariko yantanze nawe narikumwigarika nkuko nigaritse Evode.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwunganizi kwikura mu rubanza ari uburenganzira bwe kandi n’umuburanyi kuburana yunganiwe ari uburenganzira bwe bityo urukiko rwakwiherera rugafata icyemezo.

Urukiko rwiherereye rwanzura ko urubanza rukwiye gusubikwa.

Mu bindi Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yabwiye urukiko ko ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge afungiyemo butamwerera kuba yatelefona cyangwa se ngo abe yagira icyo yandika

- Advertisement -

Yagize ati”Ndasaba urukiko kunyorohereza nkajya mbona uko byibura mvugana n’abanyunganira mukaba mwabiganiriza ubuyobozi bwa gereza.”

Urukiko rwamwijeje ko ibyo asaba bizakemuka kugirango yoroherezwe.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akanaba umuhanzi ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byaha yabikoreye ku muyoboro wa YouTube, we akaba abihakana.

Byari biteganyijwe ko atangira kwiregura ariko ntibyabaye kuko urubanza rwasubitswe ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamaze gutanga ikirego cyabwo n’ibimenyetso bushingiraho.

Me Gatera Gashabana abaye umunyamategeko wa kabiri wikuye mu rubanza rwa Karasira Aimable Uzaramba kuko na Me Evode Kayitana nawe wamwunganiraga nawe yavuye muri uru rubanza.

Urubanza ruzakomeza taliki ya 03 Nzeri 2024.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Aimable Karasira yavuze ko adahabwa uburenganzira muri gereza

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza