Abasirikare ba Tanzania bayobowe na Brig Gen Kwiligwa bari mu Rwanda

Itsinda ry’abasirikare bakorera ku mupaka wa Tanzania n’u Rwanda bari mu Rwanda mu nama 10 ihuza abashinzwe umutekano kuri urwo rwego mu bihugu byombi.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko kuva ku Kabiri tariki 07/05/ 2024 cyakiriye itsinda ry’abasirikare bo muri Tanzania riyobowe na Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa.

Uyu ni we uyobora ingabo za Brigade ya 202 iri ku mipaka Tanzania ihuriraho n’u Rwanda.

Aba basirikare bakiriwe na Col Justus Majyambere, uyoboye Diviziyo ya 5 y’ingabo z’u Rwanda, aho bahuriye ku mupaka wa Rusumo.

Nyuma bagiye gusura isoko rya Kibare riri mu Murenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza, rikaba rikunda kuremwa n’Abatanzania batuye mu karere ka Karagwe.

Aba basirikare bazakorana inama n’abo mu Rwanda, ibere mu Karere ka Nyagatare, nyuma basure ahantu hatandukanye ku mipaka y’ibihugu byombi, mu Karere ka Kirehe na Kayonza, ndetse banasure Pariki y’Akagera.

Bazanywe no kugirana inama isanzwe ibahuza nk’ibihugu bihana imipaka

UMUSEKE.RW