Browsing category

Inkuru zindi

Malipangu ashobora kugaruka muri Gasogi United

Nyuma yo kutubahiriza amasezerano amakipe yombi yagiranye ubwo Umunya-Centrafrique, Christian Yawanendji Malipangu Théodore yerekezaga muri Al Dahra Sports Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu avuye muri Gasogi United, uyu musore ashobora kugaruka gukina mu Rwanda mu minsi ya vuba mu kipe yahozemo. Tariki ya 25 Mutarama 2024, ni bwo Malipangu yakoze imyitozo ye ya […]

Juvénal ashobora kugarura Petros Koukouras mu Rwanda

Mvukiyehe Juvénal uyobora ikipe ya Addax SC, ashobora kuba agiye guha akazi umutoza ukomoka mu Bugereki, Petros Koukouras uheruka gutoza Kiyovu Sports. Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2024-25, ikipe ya Addax SC iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal, ikomeje kwitegurana imbaraga kugira ngo izabashe kwitwara neza muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’uyu mwaka. Iyi kipe yatangiye imyitozo, […]

Muhanga: Umurambo w’umugabo utazwi wakuwe muri Nyabarongo

Muhanga: Umurambo w’umugabo utazwi wakuwe muri Nyabarongo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi bivuga ko bwakuye umurambo w’umugabo utaramenyekana mu mugezi wa Nyabarongo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald avuga ko uyu murambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wabonywe n’abaturage saa sita zo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 16 Nyakanga 2024. Nsengimana avuga ko […]

Nibakenera umuyobozi usimbura uriho ntibazagire impungenge – Mpayimana

Philippe Mpayimana umwe mu bakandida ku mwanya wa Perezida yatangaje amagambo yo kwakira ibyavuye mu matora, avuga ko igihe Abanyarwanda bazaba bashaka usimbura umuyobozi uriho na we ahari kandi yiteguye. Ubwo hari hamaze gutangazwa amajwi y’agateganyo akubiyemo uko Abanyarwanda batoye, Mpayimana wari umukandida wigenga yagize 0.32% angana n’abantu 22,753. Yagize ati “Ndi kimwe n’abandi Banyarwanda […]

Dr Frank Habineza yijeje abatuye Burera uruganda rukora ifumbire

Dr. Frank Habineza yijeje abaturage ba Burera ko nibamutora azazana impinduka mu buhinzi, aho ashaka ko bazajya bakoresha ifumbire y’imborera kuko ngo izo bakoresha zitera indwara zikomeye, kuri we ngo azubaka uruganda rutunganya ifumbire mborera. Burera ni akarere kazwiho ubuhinzi bw’ibirayi n’ibindi bihingwa binyuranye, ishyaka Green Party ryasabye abahatuye gutora abakandida baryo kugira ngo gahunda […]

Perezida Sassou NGuesso yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yagejeje ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku nshuti ye Perezida Denis Sassou NGuesso wa Congo Brazzaville. Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo Brazzaville byatangaje ko Perezida Sassou NGuesso yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, akaba yari afite ubutumwa yahawe na Perezida Paul Kagame. Amb […]

Ubukerarugendo, kwagura ubuhinzi, ibyo PL yemereye Abanya-Musanze

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL) ,ryasabye abatuye mu Karere ka Musanze kuzatora Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ribasaba no gutora PL mu badepite , ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo. Ibi babigarutseho ubwo iri shyaka ryari mu Karere ka Musanze, ryamamazaga umukandida Paul Kagame n’Abakandida depite b’iri shyaka. […]

Dr Frank yambaje Bikiramariya w’i Kibeho, ajya kwiyamamaza i Ndago 

Nyaruguru: Umukandida w’ishyaka rya Green Party, Dr Frank Habineza yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kibeho, muri sentere ya Ndago. Mbere yo kujya kubagezaho imigabo n’imigambi ye yabanje guca mu ngoro ya Bikiramariya i Kibeho kumwambaza umubyeyi Bikiramariya. Uyu mukandida yavuze ko abantu benshi baturuka imihanda yose mu bihugu bitandukanye bakaza […]

PDI ishimangira  ko ibikorwa bya Paul KAGAME bimugira ‘Baba wa Taifa’

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) buvuga ko kubera ibikorwa byiza bya nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda bimugira umuntu udasanzwe , ‘Baba wa Taifa, ndetse bazakomeza kumushyigikira.” Ibi babigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu bari mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyo kwamamaza  Paul Kagame nk’umukandida bahisemo kuzashyigikira ku […]