Imiryango 19 yakuwe mu nzu zabo igitaraganya

Gakenke – Ku gicamunsi cyo ku wa 06 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke Umusozi witse inzu zirindwi zirarigita izindi 19 biba ngombwa ko abazituye bazikurwamo igitaraganya.

Ubuyobozi butangaza ko umuturage umwe yajyanwe mu Bitaro nyuma yo guhungabanywa n’ibyo yabonye.

Amakuru avuga ko mbere yo kwika k’uyu musozi byabanjirijwe n’ibimenyetso byawugaragayeho mu mpera z’icyumweru gishize.

Byatangiye hika igice gito cyawo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwihutira kwimura bamwe mu baturage bawuturiye mu kubarinda ko wazariduka ukabatwara ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ariyo, ndetse bihutiye gufasha abaturage bari bahatuye ubu bose bakaba bameze neza.

Yagize ati “Ahantu hararidutse babura buri kimwe bari bafite. Ni imiryango 26 yahuye n’iki kibazo, inzu zirindwi zahise zigenda izindi 19 na zo tubakuramo kuko niho ibyo bitengu bigana, ubu bose bameze neza.”

Kugeza ubu imiryango 26 niyo yagizweho ingaruka zatewe no kwika k’uyu musozi, gusa Akarere kabashakiye aho kuba mu gihe bagitegereje ubundi bufasha ubu bameze neza.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW/Gakenke