Ambasaderi Ullah  Khan wa Pakisitani yeretse abahinzi ko icyayi ari isoko ryagutse

Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda,Naeem Ullah  Khan  yeretse abakora ubuhinzi butandukanye amahirwe ahari  yo gushora imari muri iki gihugu by’umwihariko ko ari isoko ryagutse ku Rwanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024,Ubwo  Ambasaderi wa Pakisitani,Naeem Ullah Khan yagiranaga ibiganiro na ba rwiyemezamirimo batandukanye.

Bamwe mu bakora ubuhinzi  butandukanye ndetse bakanatunganya umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga,bashimangira ko ari amahirwe akomeye ku bukungu bw’u Rwanda.

Aba bongeraho ko  bagiye kongera imbaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka,bagahamagarira urubyiruko  kwinjira mu buhinzi bw’icyayi,ikawa na Avoka by’umwihariko mu rwego rwo kongera umusaruro.

Izadukiza Eliyazari   amaze imyaka 10 akora ubuhinzi bw’icyayi  ndetse no ku gicuruza avuga ko bagiye kongera umusaruro woherezwa mu mahanga w’icyayi, bizongera amadovizi yinjira mu gihugu bitewe n’uko ntawe ushidikanya ku bwiza bw’icyayi cy’u Rwanda.

Ati”Ibiganiro twagiranye na Ambasaderi wa Pakisitani byibanze ku gushora imari mu gihugu cyabo, tugiye gukora ubuhinzi bw’umwuga nk’uko Igihugu cyacu gisanzwe gifite abashoramari tugakorana umunsi ku wundi mu rwego rwo kuzuza ibyo dusabwa .”

Dukuzumuremyi Marie Chantal, ahagarariye  ikigo gikora ubucuruzi mpuzamahanga.

Uyu yavuze ko bagiranye amasezerano na Ambasaderi wa Pakisitani y’uko bazajya babaha icyayi cy’u Rwanda n’ikawa.

Ati”Nubwo u Rwanda  mu Ruhando mpuzamahanga ruzwiho kuba Igihugu gifite ikawa  nziza ifite uburyohe kurenza ibindi, ariko kandi umusaruro wayo uracyari mucye ugereranyije n’ukenewe ku isoko .Tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo tubashe guhaza isoko.”

- Advertisement -

Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda, Naeem Ullah Khan yavuze ko  u Rwanda n’igihugu cye bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane kandi azashyira imbaraga mu kwagura uwo mubano  cyane cyane bagiye no kwibanda mu bucuruzi n’ishoramari.

Ati“Pakisitani n’igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 215,rero n’isoko rinini ku Rwanda ariko na Pakisitani ifite isoko rinini hano,turakeneranye twembi,nk’urugero  u Rwanda rufite icyayi kandi Pakisitani ntabwo igifite kandi dukunda icyayi kuko tukinywa gatanu ku munsi.”

Yavuze ko kandi igihugu cye kizwi mu guhinga umuceri mwinshi kandi u Rwanda hari umuceri rutumiza mu mahanga.

Ni mu gihe kandi ngo Pakisitani ikenera avoka kandi mu Rwanda zihaba ari nyinshi.

Ambasaderi Naeem Ullah Khan yavuze kandi uretse ku kuba azibanda ku gushishikariza abashoramari bo mu gihugu cye kuza gushora imari mu Rwanda hari na gahunda yatangiye yo guhugura abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.

Ba rwiyemezamirimo bandandukanye beretswe amahirwe ahari yo gushora imari

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW