Abarimu bahize kubiba imbuto ya “Ndi Umunyarwanda” mu bato

AMAJYARUGURU: Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza bihaye umukoro wo kwigisha abana gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakamenya ko isano bafitanye y’Ubunyarwanda, aho kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bagenzi babo babikoraga.

Babivuze ubwo bagaragazaga ko batewe ipfunwe na bagenzi babo bababanjirije, mu 1994 na mbere yaho baranzwe no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bigishaga, aho batatinyaga kubabwira ko Umututsi ari ikizira babatoza kubita amazina y’inyamaswa n’ibindi biteye agahinda.

Ibi ngo nibyo byatumye biyemeza gutoza abana urukundo hagati yabo bagakura bazi ko isano bafitanye ari uko bose ari abanyarwanda, ngo kuko icyo wigishije umwana akiri muto agikurana, nabo basaba ababyeyi ubufatanye muri uyu mukoro bihaye.

Nabahire Consolé yagize ati ” Mu myaka ya 1990 kuzamura kugeza mu 1994 mu mashuri abarimu baranzwe no kwigisha abana bato ingengabitekerezo ya Jenoside, Abatutsi bakarobanurwa mu bandi bagahabwa akato, abo biganaga batari mu bwoko bwabo bakabahohotera abarimu barebera.”

Akomeza agira ati” Kugeza n’ubu turacyaterwa ipfunwe n’ubwo bugwari bwagaragajwe na bagenzi bacu, gusa ntibizongera kubaho ukundi umukoro dufite nk’abarerera u Rwanda rw’ubumwe n’ubwiyunge ni ukubiba imbuto nziza ya Ndi Umunyarwanda mubo turera bagakura bazi ko ariyo sano bafitanye kuko icyo utoje umwana ari muto aragikurana, kandi twifuza ko ababyeyi babo babidufashamo.”

Mukarukundo Odette ni umwe mu batorotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko yiga mu mwaka wa kane mu 1993 abana biganaga bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye ndetse ngo bayirushaka ababyeyi babo.

Yagize ati ” Niganaga n’abana bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside yo ku rwego rwo hejuru ku buryo batubahaga umuntu mukuru babaga bazi ko ari Umututsi bakamutera amabuye bamutuka ngo ni inzoka, inyenzi n’ibindi, urumva twe twiganaga nabo badukoreraga ibirenze, ariko ndashima cyane leta y’ubumwe ubu umwana akura azi ko ari umunyarwanda, yubaha buri wese akunda mugenzi we basangiye ubunyarwanda.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa nayo kuko uwo izagaragaraho atazihanganirwa, anibutsa abarimu ko batarerera u Rwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Hari abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ubwo ari bacye ariko barahari, ndasaba uwariwe wese kuyirwanya, kandi n’uwo izagaragaraho ntabwo azihanganirwa kuko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ari icyaha kidasaza.”

- Advertisement -

Akomeza ati ” Ni gute waba umurezi mwiza urerera u Rwanda kandi wijandika mu ngengabitekerezo ? Ntabwo byashoboka abana bigishwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakure bazi ko isano bafitanye nta muhutu cyangwa Umututsi umutwa bibaho.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Ntara y’Amajyaruguru bishimira byinshi bamaze kugeraho nyuma y’urugendo rurerure banyuzemo kugira ngo barokoke, ubu bakaba bakora ibishoboka byose ngo biteze imbere, bagashimira leta y’u Rwanda yabitayeho n’inkotanyi zabarokoye ubu bakaba bariho kandi bakomeye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abaturage kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe mu 1994

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA / UMUSEKE.RW mu Majyaruguru