Uko Uwimana yomowe ibikomere no guhanga indirimbo zo Kwibuka

Uwimana Jeaninne utuye mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze, avuga ko yahisemo kwivura ibikomere byo kuba yaragizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abinyujije mu ndirimbo zo kwibuka.

Uyu Uwimana mu 1994 ubwo Jenoside yabaga yari uruhinja rutaruzuza amezi atanu, Se umubyara aza kwicwa n’Interahamwe, ku bw’amahirwe arokokana na mama we.

Avuga ko ibibazo yaciyemo we n’umubyeyi we byahoraga bimwibutsa ko atigeze amenya Se nta n’ifoto ye agira, bigatuma ahorana agahinda.

Nyuma y’imyaka myinshi amaze kumenya ubwenge ngo nibwo bagize amahirwe yo kubona umubiri we (Se) aho wari warajugunywe ushyingurwa mu cyubahiro ibintu ngo byamwongereye intimba yo kuba atarigeze abona isura ya Se akabona umubiri we.

Yagize ati” Cyakora ku bw’amahirwe mama yararokotse, maze gukura ntagiye kumenya ubwenge nibwo twagize amahirwe yo kubona umubiri wa Papa, nashenguwe no kumubona ari umubiri wangiritse bintera ihungabana rikomeye abantu benshi bari babizi.”

Akomeza avuga ko yiyumvisemo impano y’ubuhanzi bw’indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’inzira yo kwiyomora ibikomere yatewe nayo, ndetse kuri we ngo yumva hari abandi benshi bahuye n’ingaruka za Jenoside afasha kwiyakira no gukira ibyo bikomere.

Yagize ati ” Nahisemo guhanga indirimbo zo kwibuka nk’uburyo bwo kwivura ibikomere nasigiwe na Jenoside, kandi byaramfashije ndetse sinjye wivuraga njyenyine ahubwo hari n’abandi banyarwanda duhuje amateka”

N’ubwo bimeze gutya ariko ngo Uwimana yishimiye ko yakuze kandi akiyambura amateka mabi, ubu yarangije kaminuza, akaba afite intumbero yo kwiteza imbere binyuze mu muziki we n’indi mishinga ateganya gukora.

Ati ” N’ubwo ntarabona akazi ariko indirimbo mpanga zimfasha muri byinshi, hari imishinga myinshi nteganya gukora izamfasha kugera ku ntego yanjye yo kwiteza imbere.”

- Advertisement -

Asoza agira inama bagenzi be b’urubyiruko kwima amatwi abashaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa nayo, baharanira gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no guhanga ibishya biteza imbere.

Mu Murenge wa Busogo ahahoze ari Komini Mukingo hari indiri y’akazu kashyigikirwaga na bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Joseph Nzirorera wari Minisitiri w’ibikorwa remezo.

Ku itariki 07 Mata 1994, Abatutsi bose bari batuye muri iyi Komini indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa, abasaga 400 bishwe mu gihe gito bose barashira harokoka umuntu umwe gusa.

Guhanga indirimbo zo Kwibuka byomoye Uwimana

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze