Urubyiruko rurasabwa kudaha agahenge abagoreka amateka y’u Rwanda

Urubyiruko rwo mu mashuri Makuru na za Kaminuza mu Ntara y’Amajyaruguru n’ Iburengerazuba rwasabwe umusanzu wabo ku rugamba rwo gusigasira Ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, bakabifata nk’inshingano zabo, bahangana n’abahirimbanira kugoreka amateka y’u Rwanda.

Ni umukoro bahawe kuri uyu wa 29 Mata 2024, ubwo Umuryango Unity Club Intwararumuri wasozaga amahugurwa icyiciro cya kane y’inzego z’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Ni gahunda ikorwa binyuze mu mushinga “Ndumunyarwanda Integration Project” aho urubyiruko rwigishwa amateka mabi yaranze Igihugu yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko yahagaritswe, bagasobanurirwa uruhare rwabo mu kurwanya ko ibyabaye byakongera kubaho.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko amasomo bigiramo ari intwaro ikomeye yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe, biyemeza kuvuga ukuri ku byabaye no kudaha agahenge abakiyipfobya ahubwo bagaharanira ko Ubumwe n’ubudaheranwa bishinga imizi mu banyarwanda.

Nyirimanzi Jean Baptiste ni umwe muri bo yagize ati” Mu byo ntahanye harimo ko Ubumwe n’ubunyarwanda byacu dukwiye kubikomeraho, turwanya ushaka kudukoma mu nkokora mu rugendo turimo rw’ubudaheranwa, twigisha urubyiruko amateka no kuyahagararaho bayarinda.”

Aline Uwitonze nawe ati” Ndumunyarwanda ni umisingi w’iterambere ry’Igihugu kandi urubyiruko aritwe dukwiye gufata iyambere dusigasira iki gihango dufitanye nk’abanyarwanda kuko niba abatubanjirije baroretse Igihugu cyacu ntitwe bo kukizura.”

Vice chairperson wa kabiri w’umuryango Unity Club Intwararumuri, Uwacu Julienne, yasabye urubyiruko gutanga umusanzu wabo batizigamye, basigasira igihango cy’ubunyarwanda nk’ishingiro ryo kubaho.

Yagize ati ” Igihango cy’Ubunyarwanda twumve ko ariryo shingiro ryo kubaho kandi twese duharanire kubusigasira utabanje kwibaza ngo ndi mu ruhe rwego rw’ubuyobozi kuko ubunyarwanda busenyuka ingaruka zatugezeho twese zidatoranyije bitagendeye ku kigero cy’imyaka cyangwa urwego rw’ubuyobozi urimo.”

Abahuguwe bo mu mashuri makuru na za Kaminuza baturutse mu bigo by’amashuri yo mu Ntara y’Amajyaruguru n’ Iburengerazuba basaga 70 baturuka muri komite y’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa mu bigo baturukamo.

- Advertisement -
Urubyiruko rwatanze ibitekerezo binyuranye ku musanzu wabo mu kubaka Ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda
Bahawe ibiganiro bitandukanye ku mateka yaranze Igihugu, berekwa n’uruhare rwabo mu kubaka Ndumunyarwanda

Vice chairperson wa kabiri w’umuryango Unity Club Intwararumuri yasabye uru rubyiruko kubaka igihango cy’ubunyarwanda kitajegajega

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE

UMUSEKE.RW i Musanze