Browsing category

Utuntu n’utundi

Muhanga: Biyitiriye ‘CROIX Rouge’  biba  ibicuruzwa bya Miliyoni zirenga 3Frw

Abantu batarafatwa kugeza ubu babeshye umucuruzi ko  baturutse muri Croix Rouge y’u Rwanda babaha amata  afite agaciro ka Miliyoni zirenga 3FRW , barangije baburirwa irengero. Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko abo bagabo babiri bashuka umucuruzi ko bahawe isoko na Leta ryo kugemurira Ibigo Nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga, amata y’abana yagenewe kurwanya Imirire […]

Rwanda: Ibice byinshi by’igihugu byaburiye umuriro icyarirmwe

Ku mugoroba wo kuri iki kicyumweru, ibice bimwe by’igihugu byaburiye umuriro icyarimwe mu gihe kingana hafi n’isaha. Ni ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe kuko akenshi umuriro wagendaga mu gace kamwe ariko nabwo ntutinde. Iki kibazo cyiganje cyane mu bice by’Umujyi wa Kigali, Uburasirazuba, Amajyepfo, Uburengerazuba n’ibice bimwe byo mu Mjayaruguru. Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe […]

Gasabo: Pasiteri arashinjwa kugurisha urusengero rwihishwa

Bamwe mu bakirisitu b’itorero ‘IRIBA ry’ UBUGINGO’ , bari mu gahinda  nyuma yaho pasiteri w’iri torero agurishije rwihishwa urusengero. Ni urusengero rwari ruherereye mu Mudugudu wa Ruraza,Akagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo. Aba bakirisitu bavuga ko mu mwaka wa 2014 mu bushobozi bucye bitanze, bakubaka urusengero ariko ku wa 19 […]

Rusizi: Inzoka yatumye bafunga ibyumba by’ishuri

Mu karere ka Rusizi, mu kigo cy’ishuri  hari ibyumba bitatu byari bizanzwe byigirwamo ubu byafunzwe kubera inzoka abanyeshuri babibonyemo. Ubuyobozi bw’iri shuri bwo ntibwemera ko byafunzwe kubera iyo nzoka ko ahubwo ari uko bishaje. Muri iki kigo cy’ishuri cyitwa G.S Gaseke giherereye  mu kagari ka Gaseke umurenge wa Nyakabuye,Akarere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba. Hari […]

Guverinoma yemeje gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘Automatique’

U Rwanda rwemeje iteka ririmo  ko abantu bagiye gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’. Mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, harimo ingingo ivuga ko “Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.” Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X […]

Amafoto y’umusirikare wa FARDC yishimanye n’ikizungerezi yaciye ibintu

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amafoto y’umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ufite ipeti rya “Sergent” asomana n’umukobwa wamusanze ku mirongo y’urugamba bahanganyemo na M23. Ni amafoto akomeje gukwirakwira uyu musirikare n’uyu mukobwa bishimanye, ibyarakaje benshi mu Banyekongo bavuga ko yatesheje agaciro impuzankano z’igisirikare cya Leta. Abaturage baravuga ko biteye agahinda kuba Igihugu […]

Nyanza: Iminsi itatu irashize Ibiro by’Akagari bibuze ibendera 

Abaturage, inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano bamaze iminsi itatu ku biro by’Akagari ka Nyamure bashakisha ibendera ry’u Rwanda ryabuze. Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze  ku biro by’Akagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, yahasanze abaturage benshi, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ inzego z’umutekano. Intandaro ya byose  ni ibendera ry’ibwe. Tuhagera, twavugishije umwe […]

Kigali Marriott Hotel yahakanye ibyo gufatwa n’inkongi

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel, bwahakanye ko inyubako yayo yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko hagaragaye hacumba umwotsi mwinshi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, inyubako ya Kigali Mariott Hotel yagaragaye icumbaho umwotsi bikekwa ko yaba yafashwe n’inkongi. Ubuyobozi bw’iyi hoteli  bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwanyomoje ko umwotsi wagaragaye ntaho […]

Kiriziya Gatorika ntikozwa ibyo kwihinduza igitsina

Kiriziya Gatorika yongeye gutangaza ko irwanya bikomeye guhindura igitsina, kurera abana ababyeyi babyariwe n’abandi bantu, gukuramo inda no gufasha gupfa umuntu urembye ubyifuza. Bikubiye mu nyandiko yasohoye yiswe “Dignitas Infinita”, imvugo yo mu Kilatini isobanuye “Icyubahiro cy’iteka ryose”. Muri iyo nyandiko kriziya Gatorika  yavuze ku zindi ngingo zijyanye n’imibereho, nk’ubucyene, abimukira n’ubucuruzi bw’abantu, nk’ibintu bishobora […]

Kamonyi: Kwiyunga n’Ababiciye byatumye babohoka

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa  Gacurabwenge bibumbiye mu matsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa baravuga ko kwiyunga n’ababahekuye byatumye babohoka ku mutima bava mu bwigunge. Abavuga ibi ni abatuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge. Aba baturage  barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,  ababiciye ndetse n’ababasahuye imitungo. Aba bavuga  ko mbere […]