Muhanga: Biyitiriye ‘CROIX Rouge’ biba ibicuruzwa bya Miliyoni zirenga 3Frw
Abantu batarafatwa kugeza ubu babeshye umucuruzi ko baturutse muri Croix Rouge y’u Rwanda babaha amata afite agaciro ka Miliyoni zirenga 3FRW , barangije baburirwa irengero. Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko abo bagabo babiri bashuka umucuruzi ko bahawe isoko na Leta ryo kugemurira Ibigo Nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga, amata y’abana yagenewe kurwanya Imirire […]