Perezida Kagame yahuye na Kristalina Georgieva uyobora IMF
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva aho impande zombi zagiranye ibiganiro byo kurushaho kunoza imikoranire. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko Perezida Kagame na Kristalina Georgieva bahuriye i Riyad muri Saudi Arabia. Umukuru w’Igihugu yari kumwe n’Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya […]