M23 yeruye ko batacyifuza guhendahenda Tshisekedi

Umutwe wa M23 weruye ko utazongera guhendahenda ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ku bijyanye n’imishyikarano, ko inzira y’amasasu ariyo izashyira akadomo ku cyo bita ubutegetsi bw’ubwicanyi.

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wungirije w’umutwe wa M23 mu bya politiki, Canisius Munyarugero, uvuga ko bari gukorana imishyikirano n’abaturage ba RD Congo.

Bwana Munyarugero yavuze ko bagerageje gushyikirana no gusaba ibiganiro bigamije amahoro ariko Leta ya RD Congo ikavunira ibiti mu matwi.

Yagize ati ” Ubu ntabwo tugikora imishyikirano na Guverinoma y’i Kinshasa byararangiye, turimo turayigirana n’abaturage bagenzi bacu b’abanye-Congo.”

Yavuze ko inshuro zose binginze Tshisekedi ariko akinangira, kugeza ubwo ngo ageza igihugu aharindimuka.

Ati ” Igihe rero kirageze ngo twishakire amahoro dukoresheje izindi nzira.”

Munyarugero avuga ko mu myaka ibiri ishize bakomeje gutegereza ibiganiro none bakaba bakomeje kwicirwa ku rwara nk’inda.

Ku matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023 yasize Tshisekedi ku butegetsi, Munyarugero avuga ko ari ikinamico yakinwe n’abantu ba Tshisekedi bajyanye imashini z’itora mu ngo zabo, si ukumutora kakahava.

Yavuze ko umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ihuriro rya Guverinoma ya Congo aho bakomeje kwirwanaho muri teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

- Advertisement -

Kugeza ubu umutwe wa M23 wiyunze n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki na Gisirikare ryitwa Alliance Fleuve Congo rigamije kwirukana ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW