Perezida Kagame yahuye na Kristalina Georgieva uyobora IMF

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva aho impande zombi zagiranye ibiganiro byo kurushaho kunoza imikoranire.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko Perezida Kagame na Kristalina Georgieva bahuriye i Riyad muri Saudi Arabia.

Umukuru w’Igihugu yari kumwe n’Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Jeannine Munyeshuli.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cya Afurika cyemerewe inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari y’Amerika, muri gahunda yo gushyigikira imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe.

Iyo nkunga ishyigikira amavugurura akomeje gukorwa mu bukungu bw’u Rwanda no kurushaho kubaka ubudahangarwa ku mihindadurikire y’ibihe.

Ubuyobozi bwa IMF buvuga ko bwaganiriye na Leta y’u Rwanda mu kongerera imbaraga urwego rw’imari, gukomeza gusigasira politiki irambye y’ifaranga n’ibindi.

IMF ishima ko u Rwanda rufite amateka meza mu bijyanye no gushyiraho gahunda zihamye n’amavugurura akenewe bikajyana no kuzubahiriza, harimo n’arebana no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi wa IMF yasabye Perezida Kagame gukomeza kwimakaza amavugurura akenewe mu gufasha kwihutisha imishinga yose icyo kigega mpuzamahanga gitera inkunga.

Perezida Kagame n’umuyobozi mukuru wa IMF

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW