Burera: Kwegerezwa ibikoresho by’isuku byabarinze magendu muri Uganda

Abatuye mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barishimira igikorwa cyabafashije guca ukubiri no kwishora muri magendu no kwambuka umupaka bajya i Bugande kugura ibikoresho by’isuku.

Mbere ntibyoroheraga abaturage kubona amavuta, isabune n’ibindi bikoresho by’isuku byujuje ubuziranenge kuko abenshi bajyaga kubigura mu gihugu cya Uganda.

Bemeza ko bamwe bakoraga ingendo kandi zitemewe bajya kubigura hakurya y’igihugu, kubikora kuri bo ngo byari nko kwiyahura, dore ko hari abacaga mu nzira zitemewe kandi batizeye neza umutekano wabo.

Mu mwaka wa 2019, Nsengukuri Elie binyuze mu ruganda rwa “Amaboko y’u Rwanda Ltd”, yiyemeje gufasha abaturage kutazongera gutekereza kurenga umupaka, bajya gushaka ibikoresho by’isuku muri Uganda.

Ubusanzwe ayo mavuta bayaguraga muri Uganda, bavuga ko ari ku giciro cyo hasi kurusha mu Karere ka Burera harimo no kutizera akorerwa mu Rwanda.

Nsengukuri yemeza ko yungukiye muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yashyizweho na Leta y’u Rwanda ifasha guteza imbere imbere inganda nto n’iziciriritse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Iyi gahunda ya RSB yibanda ku nganda nto n’iziciriritse by’umwihariko iz’urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga.

Ati ” Abanyarwanda bajyaga gushaka cyane amavuta ya Movit hakurya mu Bugande, nsoje ishuri ndavuga nti ni gute nakemura kiriya kibazo, nkatanga umusanzu wanjye ku gihugu abantu bakajya bakoresha aya mavuta.”

Kugeza ubu Nsengukuri yahaye akazi abagore n’urubyiruko mu Karere ka Burera aho abagera kuri 18 bakora nka nyakabyizi, ni mu gihe abagera kuri barindwi ari abakozi bahoraho.

- Advertisement -

Akanyamuneza k’abaturage

Barigenera Etienne utuye mu murenge wa Cyanika avuga ko haramutse hari abasubiye gushakisha ibikoresho by’isuku mu gihugu cy’abaturanyi baba bafite ingeso yo kutanyurwa n’ibikorerwa iwabo.

Ati ” Twatakambye kuva cyera dusaba kwegerezwa ibikoresho by’isuku byujuje ubuziranenge, ubu twabibonye hafi ndetse n’ igiciro cyiri hasi cyane.”

Mukantagwabira Beatrice nawe ashimangira ko bishimiye cyane uruganda begerejwe, ko bamaze igihe bahabwa impanuro zitandukanye mu rwego rwo kubashishikariza ibyiza bikorerwa mu gihugu cyabo.

Ati ” Ibikorwa by’uru rubyiruko ni byiza cyane, amavuta yabo ni meza cyane ndetse n’amasabune arareta kuko yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.”

Mushimiyimana Emmima wahawe akazi muri “Amaboko y’u Rwanda Ltd” avuga ko nyuma yo kubona abaturage bakunda ibicuruzwa byabo, biyemeje kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho kugera hirya no hino mu gihugu no mu mahanga.

Ati ” Nk’urubyiruko hari ibintu inaha bita gufora ugasanga bari kujya mu gihugu cya Uganda kujya guforoda amasabune y’aho n’ibikoresho muri rusange by’isuku, biri kugabanuka ku kigero cya 80%.”

Kugera ku buziranenge ni urugendo

Bajeneza Jean Pierre, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, avuga ko kugera ku buziranenge bwifuzwa bisaba ko abafite inganda bagaragaza umuhate mu kuzuza ibisabwa kandi urwo rugendo baherekezwamo na RSB bakarushyiramo imbaraga.

Avuga ko ari gahunda yafashije kongera umubare w’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byujuje ubuziranenge kuko itangira muri 2017 hari ibicuruzwa bigera kuri 300 none ubu hari ibirenga 900 bifite ikirango cy’ubuziranenge ndetse n’ibindi biri mu nzira.

Yabwiye UMUSEKE ko mu cyumweru cy’ubukangurambaga kuri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge bazagera mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, abafite inganda ndetse n’abaguzi bazarushaho gusobanurirwa akamaro ka serivisi z’ubuziranenge.

Hazasurwa amasoko hirya no hino hasobanurwa akamaro ko gukoresha ibipimo byizewe mu bucuruzi no mu nganda.

Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, gifasha inganda nto n’iziriritse gusa, hari n’izindi serivisi itanga zigamije gufasha inganda n’ibigo binini kuzuza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Bajeneza Jean Pierre, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB
Abaturage bavuga ko bacitse kuri magendu muri Uganda
Mukantagwabira Beatrice avuga uru rubyiruko ari urwo gushyigikira
Nsengukuri Elie washinze “Amaboko y’u Rwanda Ltd”
Amasabune akorwa n’urubyiruko rwo mu Kidaho
Uru rubyiruko rukora isabune n’amavuta y’uruhu n’umusatsi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW