Urubyiruko rwo muri Yalla Yalla Group rwasuye Urwibutso rwa Nyanza runaremera Abarokotse Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Yalla Yalla Group igizwe n’urubyiruko rwize ubuhinzi muri Kaminuza zo mu Rwanda nyuma rukomereza amasomo y’ubuhinzi mu mahanga, yasuye urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyanza, yoroza n’amatungo magufi abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Rwabicuma.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, aho basuye n’Intwaza zatujwe mu rugo ruherereye mu Murenge wa Rwabicuma.

Umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla Group, Ishimwe Emmanuel, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeje kuzajya basura inzibutso za Jenoside zo hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abakozi babo baniganjemo urubyiruko, barusheho kumenya amateka ya Jenoside.

Ati “Tuba tugira ngo n’abakozi bacu dukomeze twifatanye n’Abanyarwanda, twunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko dutanga n’umwanya wo kugira ngo abakozi bagende bamenya amateka ya Jenoside yabereye mu gihugu cyacu, tunabihuza n’igikorwa cyo kuremera abarokotse.”

Ku Rwibutso i Nyanza, basobanuriwe ukuntu Abatutsi b’i Nyanza n’abahahungiye mu gihe cya Jenoside bari benshi cyane, bakabanza kwirwanaho barwanya abashakaga kubica, bakaza gufungirwa amazi bakabuzwa no kugera ku mariba.

Basobanuriwe ko abasirikare ba Leta, abapolisi, interahamwe na bamwe mu bayobozi bateguye Jenoside bamishe amasasu na gerenade ku Batutsi bari bagerageje kwirwanaho.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe uko muri Nyanza Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite ubukana budasanzwe kuko mu gihe gito Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyanza, batanze ihene mu Murenge wa Rwabicuma bari bazanye. Abarokotse Jenoside batishoboye bazishyikirijwe babyishimiye.

Umwe mu borojwe ihene yagizwe ati “Rero nasengaga ngira nti Mana koko wampaye itungo. None ndishimye ko ndibonye, ngiye kubona udushingwe, imibereho igiye guhinduka.”

- Advertisement -

Mugenzi we nawe ati “Ubu rero kuba mbonye ihene yanjye ku giti cyanjye mpawe n’urubyiruko ndanezerewe.”

Abarokotse batishoboye bo mu Murenge wa Rwabicuma borojwe ihene

Bamwe muri uru rubyiruko rwo muri Yalla Yalla Group bavuga ko barushijeho kunguka ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko bizabafasha kwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dusingizimana Protais usanzwe ari Agronome ukorera muri Yalla Yalla Group yagize ati ” Twabonye byinshi bigendanye n’amateka cyane cyane ay’i Nyanza, uko imbaga y’Abatutsi yoretswe ahangaha, ni ibintu bibabaje ariko dufite umukoro ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Giramata Ishimwe Joyeuse yabwiye UMUSEKE ko agendeye ku biganiro bitandukanye bagenda bahabwa, bitanga icyizere cy’ahazaza hatarangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko.

Ati “Hari icyizere cy’ejo hazaza heza kuko aho tugeze hatandukanye n’aho twavuye kandi kurwanya ingengabitekerezo ni ibintu duhora tuganiraho bituma tutakiyumvamo iby’amoko y’abahutu n’abatutsi ahubwo ko turi Abanyarwanda kandi tugomba gukorera hamwe.”

Kayigambire Theophile, Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Kirere ka Nyanza, yasabye urubyiruko kurangwa n’ubumwe no gushyira imbere Ndi umunyarwanda kuko ari yo sano muzi ihuza Abanyarwanda.

Yagize ati “Urubyiruko ni mwebwe turangamiye ejo hazaza, mwumve ko ari inshingano mufite, ni igihango mufitanye n’igihugu bityo buri wese ahore aharanira kugira uruhare mu gukomeza kwihutisha iterambere no kubaka u Rwanda twifuza.”

Yalla Yalla Group itanga serivisi z’iyamamaza buhinzi buvuguruye kandi burimo ikoranabuhanga hagamijwe kongera umusaruro no gufasha abahinzi gukora ubuhinzi hakoreshejwe imashini.

Ifasha kandi abahinzi kubona uburyo bwo kuhira, gukora ubuhinzi bukorerwa mu mazu, serivisi z’ubworozi, gupima ubutaka, gutunganya ibishanga no kubifata neza.Abakozi ba Yalla Yalla Group bunamiye abaruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere ka Nyanza

Umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla Group, Ishimwe Emmanuel

Abahawe amatungo magufi bashimye urubyiruko rwabazirikanye

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyanza