Ruhango: Haravugwa utubari ducuruza abana b’abakobwa

Mu Murenge wa Kinazi,mu Karere ka Ruhango, haravugwa utubari dukoresha abana b’abakobwa mu bikorwa byo gucuruza inzoga n’ubusambanyi.

Mu buhamya bw’umwe wakorewe ibyo bikorwa, abwira umunyamakuru wa RADIO/TV1, ko tumwe mu tububari turi mu Kagari, ka Rutabo mu Mudugudu wa Gitwa,umukiriya ahabwa inzoga yamara gusinda agahabwa n’abakobwa kugira ngo arusheho kwigarurira abakiriye benshi b’ababagabo.

Uwatanze ubuhamya ufite imyaka 17, avuga ko yaterewe inda mu kabari ka kamwe muri uwo Mudugudu.

Yagize ati “Nyine umuntu aratujyana,tukajya mu kabari tukajya kwinywera inzoga,akaduha amafaranga tukayakorera, tugasambana.”

Umwe mu bavuga ko akora uburaya,nawe mu buhamya bwe avuga ko bamwe muri abo bana bahemberwa gususurutsa utwo tubari.

Ati “Inyungu za nyiri akabari ni uko we, abo bakiriya baza bakanywa inzoga zigashira, akajya kurangura.”

Rutebuka Martin uzwi ku izina rya nyiri midali, ni umwe mu bavugwa muri ibyo bikorwa.

Ahakana ibyo gucuruza abana,akavuga ko hari abana akunze kwirukana bashaka kwinjira mu kabari ke.

Ati “Uramwirukana bitewe n’imyaka atujuje.Aho kugira ngo we atahe, akaba ari hafi .”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens, yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo abgiye kugikurikirana.

Ati “Ikitwa gucuruza abantu nacyo urumva ko ari ikindi.Aya makuru aradusaba umwanya.Nitubona ibifatika, turakubwira.”

Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenga 25.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha

UMUSEKE.RW