Ibitavugwa mu nzu za ‘Sauna na Massage’

Uko bwije nuko bukeye isi irajya n’ibyayo. Yewe umuntu ashatse yaririmba aka ya ndirimbo y’abakirisitu basenga ku munsi wa karindwi ngo’Isi irashaje,’

Umunsi umwe naganiriye n’umuntu, ambarira ibyo yaboneye mu nzu zikorerwamo ‘Sauna na Massage’ ambwira ko ibiberayo ntaho bitaniye n’ibyabaye isodoma na Gomora.

Ubwo yashakaga kumbwira ko ari ubusambanyi gusa gusa.

Uyu utarashatse ko tumutangaza amazina, yanganiriye ibiberayo kuva yinjira mu cyumba kugeza asohotse.

Yambwiye ko ubaye utari umuntu uzi kwifata cyangwa warasenze wisanga nawe “Satani yagusabye.”

Uyu mwana w’umuhungu ngo yarigabye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ajya muri iyi nzu, cyane ko yumvaga amavunane kandi amaze iminsi atabona ibitotsi, niko kwigira inama yo kugana ‘Sauna na Massage.”

Ijambo ‘Sauna na Massage’ mbanza ridatana, ari nka bya bindi ngo ni ‘Ubugari n’inyama.”

Uyu musore kuri iyo saha yagiye yiyambariye ipantaro ya siporo,T.Shirt na kamambiri,yerekeza imwe muri izo nzu iherere mu karere ka Gasabo.

Ngo akigerayo, yakiriwe n’umukobwa mwiza, amusobanurira uko ibiciro bihagaze ndetse amuha n’ikaze.

- Advertisement -

Uyu mukobwa yahise amubaza ngo “Urashaka massage cyangwa Sauna?”

Undi nawe ntakuzuyaza ati “Ndashaka byombi.”

Uyu mwari yahise abanza kumutembereza ibyumba by’ahabera massage ndetse n’aha sauna.

Icyumba cya massage ngo ntigisanzwe

Uyu musore wari ufite amatsiko menshi y’ibeberayo, ngo uwo mukobwa wari wamaze no kumukurura kubera imyambarire ye idasanzwe, yamujyanye mu cyumba,gisa nk’ikijimye, kirimo agatara k’ibara ry’icyatsi, maze amusaba gukuramo imyambaro yose,maze akambara isume nziza y’umweru.

Uyu muhungu niko yabigenje, “maze amusaba kuryama yubitse inda ku gatanda gato gasa nkako kwa muganga, ubundi agatangira kurambura(massa) umubiri.”

Uyu musore akomeza anganirira ko mu minota 30 yamaze aryamye kuri ako gatanda, ubushagarira bwari bwose, irari ryuzuye umubiri wose.

Uyu mukobwa ngo mu ijwi rituje, yamubwiye ko “Niyumva umubiri,umuriro ukomeje kwanga, yamufasha kuwuzimya ariko ngo akongeraho amafaranga ku yo yari butange.”

Uyu musore ngo “Byakomeje kumwanga mu nda, maze abonye nyamukobwa atangiye gusa naho akuramo imyenda, amubwira ko nta mafaranga yandi yari yitwaje.”

Ngo icyo gihe uretse Imana yonyine yamutabaye, ntabwo yari kuhivana.

SAUNA yo isaba kwihangana kuri hejuru

Uyu musore akomeza avuga ko akimara huhabwa serivisi ya massage, wa mukobwa yamweretse icyumba cya sauna, nacyo avuga ko “Gifite umwihariko udasanzwe.”

Uyu avuga ko yambuye ya sume, yambara agatenge gusa, maze yerekeza iya sauna.

Uyu musore yinjijwe mu cyumba cyuzuyemo imyotsi n’ubushyuye buri hejuru kandi nacyo kijimye ku buryo atabashaga kureba uri imbere ye.

Avuga ko cyari icyumba gifite ubushyuhe hafi ya dogere seresiyusi iri hagati ya 70-90. (70-90 °C).

Ni icyumba  ngo cyari gifite etage eshatu harimo ahashyuha cyane, ahashyuha gahoro , kandi kirekura umwuka uhumura ,utuma umubiri urushaho kugubwa neza.

Muri iki cyumba ngo yakimazemo nacyo iminota mirongo  itatu, ahava yerekeza mu bwogero, hafi yaho yakorewe massage.

Akavuga ko waje wagambiriye kwikiranura n’umubiri n’abakobwa bakoramo, byaba ari ibintu byoroshye. “Upfa kuba ufite ifaranga.”

Icyakora avuga ko ubaye uri umusore ucyubaha Imana cyangwa uri “agaturage ‘ utakwirahira ukandagiza ikirenge muri iyi nzu kuko ngo abakozi baho baba bamaze kugutahura ko winjiyemo ku nshuro ya mbere cyangwa uri ahantu hatagukwiriye.

Ngo ibyo byose birangiye, yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000frw), arahira ko atazasubira iyo nzira.

Ni iki leta isabwa kuri Sauna na Massage?

Uyu musore mu mboni ze , asanga leta yagakwiye  kugenzura ibikorwa umunsi ku wundi ibibera muri za sauna na massage, ngo kuko byahindutse ubusambanyi gusa .

Ikindi ni uko mu gihe leta yahaye uburenganzira inzu , ibi bikorwa biba bikwiye kubera mu nzu zabugenewe, zitabereye mu nzu zo guturwamo. Ibi abishingira ku kuba inzu yasuye, isa nkiyo guturwamo , itagenewe ibikorwa by’ubucuruzi.

Sauna nayo iravugwa gukururura ubusambanyi (PHOTO INTERNET )

UMUSEKE.RW