Browsing category

Urubyiruko

Urubyiruko rwize muri USA rwasabye abana rufasha guha agaciro ishuri

Ruhango: Urubyiruko rwize muri USA rwibumbiye muri “Rwanda Future Builders” rwasabye abo bafasha kutava mu ishuri. Urubyiruko rw’abanyarwanda boherejwe kwiga muri Leta zunze ubumwe z’America (USA) bishyize hamwe bafasha abana batishoboye bo mu karere ka Ruhango. Abasore n’inkumi biga muri America muri gahunda ya CUSP Program iterwa inkunga na “The Howard G Buffet (HGB) Foundation” […]

Ibitavugwa mu nzu za ‘Sauna na Massage’

Uko bwije nuko bukeye isi irajya n’ibyayo. Yewe umuntu ashatse yaririmba aka ya ndirimbo y’abakirisitu basenga ku munsi wa karindwi ngo’Isi irashaje,’ Umunsi umwe naganiriye n’umuntu, ambarira ibyo yaboneye mu nzu zikorerwamo ‘Sauna na Massage’ ambwira ko ibiberayo ntaho bitaniye n’ibyabaye isodoma na Gomora. Ubwo yashakaga kumbwira ko ari ubusambanyi gusa gusa. Uyu utarashatse ko […]

Pamella yateye imitoma The Ben amwifuriza isabukuru

Uwicyeza Pamella wigeze kwiyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda akaba umugore w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda, Mugisha Benjamin, The Ben, yamwifurije isabukuru nziza, amubwira amagambo meza. Amagambo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Pamella yagize ati “Isabukuru nziza mwiza wange Hubby hubby! Ijuru ni ahantu h’ubuturo kuri wowe. Ndagukunda,Nzakomeza kugukunda.Warakoze kumbera inshuti kandi reka uzakomeza kuba […]

Dr Ngirente yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu guha urubyiruko ubumenyi bukenewe  

Ihuriro ry’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi rwateraniye i Kigali, mu gikorwa cyateguwe n’ikigo mpuzamahanga kitwa UNLEASH, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye inzego zose ku Isi gushyigikira urubyiruko  kugira ngo rutange umusanzu ukenewe mu ntego z’Isi z’iterambere rirambye. Urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse mu bihugu 136 hirya no hino ku Isi rurimo 200 […]

Uwize imyuga ntabura akazi! Abasaleziyani biyemeje kwigisha urubyiruko imyuga ikenewe

Binyuze mu mashuli ya Tekinike n’Ubumenyi ngiro y’Abasaleziyani ba Don Bosco, uyu muryango urahamya ko uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rugana amasomo y’imyuga rukomeze kubona uburezi bufite ireme, kandi busubiza ibibazo biri ku isoko ry’Umurimo. Byagarutsweho n’Ubuyobozi bw’Abasaleziyani bakurikirana ubuzima bwa buri munsi ku Ishuli ry’Imyuga rya Don Bosco Rango TVET School, mu […]

Nyanza: Bishimiye uko bigishijwe gukumira inda zitifuzwa

Urubyiruko rwo mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza bishimiye uko bigishijwe kwirinda inda zitifuzwa binyuze mu kwigishwa ubuzima bw’imyororokere Akarere ka Nyanza gafatanyije n’umuryango utegamiye kuri leta AEE Rwanda  mu gusoza ubukangurambaga bwamaze iminsi 14 aho urubyiruko rwafashijwe kumenya uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no gushishikariza ababyeyi kugirana ibiganiro n’abana kugirango […]

Musanzeꓽ Urubyiruko rweretswe amahirwe ari mu kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru n’ayisumbuye rweretswe amahirwe ari mu kurengera Akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Couche d’Ozone), rusabwa kongera imishinga n’ibitekerezo bitanga ibisubizo mu kukarengera kuko iyangirika ryako rigira ingaruka ku buzima, kandi harimo n’amafaranga. Urwo rubyiruko rwasabwe ibi, ni urwo mu Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze, ndetse n’abaturutse mu Ishuri rya Green […]

Prince Kid na Miss Elissa bagiye gukora ubukwe

Dieudonne Ishimwe wamamaye nka  Prince Kid kuwa Gatanu w’iki cyumweru arasaba anakwe nyampinga w’u Rwanda 2017 Elsa Iradukunda. Aba bombi baherukaga gushyingiranwa mu mategeko kuwa 2 Werurwe 2023. Umuhango wo gusezerana wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Prince Kid kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Kanama arasaba anakwe umukunzi we Iradukunda […]

Umunyamakuru Mucyo arakataje mu kubyaza ifaranga ibikomoka ku mpu

Umunyamakuru Mucyo Kevin nyuma yo gucengerwa n’inyigisho zishishikariza urubyiruko kwigira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, arakataje mu mushinga wo kubyaza umusaruro ibikomoka ku mpu. Uyu munyamakuru uzwi nka Uncle K kuri Radiyo IMANZI yabwiye UMUSEKE ko yagize igitekerezo cyo kwinjira mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku mpu nyuma yo kwitegereza amahirwe Leta y’u Rwanda iha […]

Rwanda: Abanyeshuri bo mu yisumbuye bazajya bahabwa ubumenyi bwo kwihangira imirimo

Ubuzima bw’abatuye isi bugenda burushaho guhinduka, akazi mu rubyiruko henshi kabaye ingume, abafite abamihirwe ni abamenye kare kuba barwiyemezamirimo bagahanga akazi aho kugashaka, umuryango utari uwa Leta, SOS Children’s Villages Rwanda, wagiranye amasezerano n’umuryango mpuzamahanga, JA Africa agamije gutoza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kuba ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza iyi gahunda […]