Prince Kid na Miss Elissa bagiye gukora ubukwe

Dieudonne Ishimwe wamamaye nka  Prince Kid kuwa Gatanu w’iki cyumweru arasaba anakwe nyampinga w’u Rwanda 2017 Elsa Iradukunda.

Aba bombi baherukaga gushyingiranwa mu mategeko kuwa 2 Werurwe 2023.

Umuhango wo gusezerana wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Prince Kid kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Kanama arasaba anakwe umukunzi we Iradukunda Elissa.

Ni umuhango uteganyijwe kubera ku Intare Conference Arena ari naho ibirori bindi bizabera.

Amakuru avuga kandi ko mu mpera z’iki cyumweru yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi”Bride Shower”

Urukundo rw’aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk’impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.

Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe haba mu bitaramo ndetse n’indi myidagaduro ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu Rukundo, ndetse bakirinda kugaragaragara mu itangazamakuru.

- Advertisement -

Nyuma y’ifungurwa rye, ku mbuga nkoranyambaga hari abagiye basaba ko Prince Kid yahita arongora Iradukunda Elissa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW