Browsing category

Imyidagaduro

Dj Manzi yasohoye indirimbo yahawemo impano na Meddy-VIDEO

Umunyarwanda utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, DJ Manzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Leyila”, ikaba ari indirimbo yahawemo impano n’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy. Ni indirimbo yari amaze igihe ateguje abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, aho yayihawemo impano na Meddy nyuma y’uko ateye umugongo kuririmba indirimbo zitwa “Iz’Isi” akajya kuririmba izo kuramya […]

Andy Bumuntu na UNICEF mu bufatanye bwo kwita ku bana bafite ibibazo byo mu mutwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, mu Rwanda, ryasinye amasezerano y’imikoranire na Andy Bumuntu mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abana bafite ibibazo byo mu mutwe. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Ukwakira 2024, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe. And Bumuntu, yavuze ko gukorana na UNICEF bigamije gukorera ubuvugizi by’umwihariko abana […]

Karongi: Umwarimukazi yakoze mu nganzo asingiza Imana

Uwiduhaye Micheline, umwarimukazi kuri G.S Kibirizi mu Karere ka Karongi yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Himbaza’ yitsa ku mirimo n’ibitangaza Imana ikorera abantu n’itorero muri rusange. Ni indirimbo ya Kabiri yashyize hanze kuri uyu wa 05 Ukwakira 2024 , nyuma y’iyo yise, Ngomororera imaze imyaka ibiri. Himbaza irimo ubutumwa bukangurira abantu kujya bibuka […]

TFS na Unlimited Record biyemeje kuzamura umuziki wa Gospel

Inzu ireberera abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Trinity for Support (TFS), yasinyanye amasezerano n’indi label yitwa Unlimited Record, agamije kuzamura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni amasezerano yashyizweho unukono ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024. Murenzi Chris, Umuyobozi wa Unlimited record yavuze ko kuri ubu iyi nzu ituganya Umuziki […]

Abinjira muri Sinema basabwe kudashiturwa n’ubwamamare

Wilson Misago uyobora Ikigo Zacu Entertainment, kiri ku isonga mu biteza imbere uruganda rwa Sinema mu Rwanda, yagiriye inama abaruzamo gutegereza igihe cya nyacyo aho kwikanga ubwamamare bakumva ko bagezeyo. Ni mu biganiro byahuje abantu b’ingeri zinyuranye, barimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba Canal +, Zacu Tv ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye. Wilson Misago, Umuyobozi wa […]

Abantu 11 bamaze kurega P Diddy kubasambanya

Abantu 11 ni bo bamaze gutanga ibirego bashinja umuraperi Sean Combs, uzwi nka P. Diddy, aregwa gusambanya abantu ku gahato no kubikuramo inyungu. Yafashwe mu cyumweru gishize i New York nyuma y’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’urugomo, ibirego bimwe bihera mu myaka ya 1990. Thalia Graves, yabaye umuntu wa 11 urega P Diddy kumusambanya ku […]

Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo isaba abantu kunoza imirimo bakora

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, utuye mu gihugu cya Norvège, yashyize hanze indirimbo yise ‘ Genda’ ihamagarira abantu kunoza imirimo yabo, niyo baba barwanwa cyangwa badakunzwe. Ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze nyuma y’iyo yise Humura yahumurizaga abantu batakaje ibyiringiro byabo. Gad Rwizihirwa avuga iyi ndirimbo ‘Genda’, “irimo ubutumwa […]

Impumeko iri muri Jehovah Jireh igiye gukora igiterane gihindura imitima ya benshi

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Korali Jehovah Jireh ihembure imitima y’abihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, n’abarambiwe kwivuruguta mu isayo y’ibyaha, mu giterane “Imana Iratsinze Live Concert” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri ku wa 22 Nzeri 2024. Igiterane cya Jehovah Jireh kizabera muri Stade ya ULK ku Gisozi, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. […]

Hagiye kwibukwa Umuramyi Gisèle Precious umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Hateguwe igikorwa cyo kwibuka  Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, umaze imyaka ibiri yitabye Imana. Gisèle Precious  yitabye Imana kuwa 15 Nzeri 2022, apfuye bitunguranye. Igikorwa cyo kwibuka uyu muramyi kizaba ku wa 20 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu aho uyu muhanzi yari atuye. Gisèle Precious  yari azwi cyane mu […]

Abarimo Shaddy Boo bahataniye igihembo cy’umwamikazi w’ubwiza

Abarimo Shaddy Boo, wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gitangaje, bahataniye ibihembo bizwi nka Diva Beauty Awards mu cyiciro cy’umwamikazi w’ubwiza mu Rwanda. Ibihembo bizatangwa ku nshuro ya kabiri, ariko icyiciro cy’Umwamikazi w’ubwiza (queen of beauty) ni icyiciro gishya. Iki cyiciro kirimo ibizungerezi bitangarirwa na benshi kubera ubwiza byibitseho. Muri iki cyiciro, abakobwa bahatanye […]