Browsing category

Iyobokamana

Ukora ibikorwa by’ubutagondwa aba ari inyamaswa- Mufti w’u Rwanda

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasabye abayislamu bose  kurangwa n’imigirire iboneye, birinda ibikorwa by’ubutagondwa by’abihishe mu mutaka w’ubuyisilamu. Ibi yabitangaje ubwo kuri iki cyumweru hasozwaga amarushaNwa yo gusoma no  gufata mu mutwe igitabo cya Korowani. Ni amarushanwa ategurwa n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda , ufatanyije n’umuryango BENA,  akaba yabaga ku nshuro ya 11. Uyu mwaka […]

Gicumbi: Abana bitabira amarushanwa yo gusoma Korowani  byabahinduriye imibereho 

Abana bitabira  amarushanwa yo gusoma Korowani mu mutwe byatangiye kubahindurira ubizima. Byagarutsweho kuri uyu wa 18 Mata2024 ubwo batangizaga amarushanwa yo gusoma korowani igikorwa gikunda kuba buri mwaka. Ubuyobozi bwa Islam buvuga ko amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu Korowani,  bifasha abana kwinjira mu bikorwa byiza kurusha uko bagahugiye mu ngeso mbi, ariko bikaba binabafasha guteza […]

Kiriziya Gatorika ntikozwa ibyo kwihinduza igitsina

Kiriziya Gatorika yongeye gutangaza ko irwanya bikomeye guhindura igitsina, kurera abana ababyeyi babyariwe n’abandi bantu, gukuramo inda no gufasha gupfa umuntu urembye ubyifuza. Bikubiye mu nyandiko yasohoye yiswe “Dignitas Infinita”, imvugo yo mu Kilatini isobanuye “Icyubahiro cy’iteka ryose”. Muri iyo nyandiko kriziya Gatorika  yavuze ku zindi ngingo zijyanye n’imibereho, nk’ubucyene, abimukira n’ubucuruzi bw’abantu, nk’ibintu bishobora […]

Isengesho ry’umukobwa wa Perezida wa Kenya ryarikoroje

Isengesho rya Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, Wiliam Ruto, rikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusaba Imana ngo imuhe umugabo. Charlene Ruto yari muri mu bihumbi  byitabiriye giterane cy’amasengesho cyari cyateguwe  n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Benny Hinn mu mpera z’iki cyumweru mu  murwa mukuru, Nairobi  kuri Nyayo stadium . Perezida Ruto n’umugore we, hamwe […]

Korali Inshuti za Yesu yashyize hanze indirimbo nshya irata Imbaraga ziri mu Kwizera

Korali inshuti za Yesu ikorera ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR KARUMERI muri Paruwasi ya Gasave, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo yise Izina rya Yesu irata ubutwari n’imbaraga ziri mu kwizera Kristo. Indirimbo Izina rya Yesu ikozwe mu buryo bw’amajwi, ni iya kabiri ishyizwe hanze nyuma y’iyo baherukaga gusohora yitwa Mbona Ijuru rishya. Izo […]

Perezida wa Pologne yapfukamiye Bikira Mariya i Kibeho

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, kuri uyu wa kane tariki ya Gashyantare 2024, yasuye ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bwamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ubu butaka […]

RDC: Pasitori uzwiho kurongora amasugi yafunzwe

Pasitori ukuriye itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah ry’i Kinshasa muri DR Congo, Pierre Kas Kasambakana, yafunzwe by’agateganyo nyuma y’amashusho yagaragaye ashyingiranwa n’umukobwa bikekwa ko atujuje imyaka y’ubukure. Uyu mugabo uzwi cyane nka Pasiteri, Pierre Kas, arashinjwa n’ubugenzacyaha bwa Congo kurongora abakobwa benshi bakiri bato, akaba yarafunzwe kuwa mbere,  we na se w’umukobwa bivugwa […]

Antoinette Rehema yahumurije imitima itentebutse- VIDEO

Nyuma y’igihe gito Antoinette Rehema ashyize hanze indirimbo nshya yise “Kuboroga” kuri ubu azanye indi ndirimbo nshya yise “Ibinezaneza”. Ni indirimbo isingiza Imana ishimangira ko imirimo yayo yivugira. “Ibyo wadukoreye byaduhaye inkuru, tuzahora tubwira abantu ineza watugiriye. Yaduhaye Ubuhamya tuzahora tubwira abantu”. Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya ya Antoinette Rehema. […]

Tuyisenge Jeannette, umuhanzikazi uje kuvana abantu mu byaha

Tuyisenge Jeannette ni umuhanzikazi mushya uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana akaba yiteguye kubwiriza abantu ubutumwa bwa Yesu Kristo abinyujije mu buhanzi. Tuyisenge avuga ko afite icyizere ko indirimbo ze hari benshi zizahindura bakava mu by’Isi bagakizwa ndetse bakamenya ko Imana ibaho. Uyu mubyeyi ufite umugabo umwe n’abana batanu, yatangiye umuziki mu mezi atatu ashize, ariko […]