Ukora ibikorwa by’ubutagondwa aba ari inyamaswa- Mufti w’u Rwanda

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasabye abayislamu bose  kurangwa n’imigirire iboneye, birinda ibikorwa by’ubutagondwa by’abihishe mu mutaka w’ubuyisilamu.

Ibi yabitangaje ubwo kuri iki cyumweru hasozwaga amarushaNwa yo gusoma no  gufata mu mutwe igitabo cya Korowani.

Ni amarushanwa ategurwa n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda , ufatanyije n’umuryango BENA,  akaba yabaga ku nshuro ya 11.

Uyu mwaka iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abarushanwa 51 baturuka mu bihugu 30 byo k’umugabane wa Afurika.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yashimiye abagize uruhare ngo aya marushanwa abe, yibutsa abayisilamu akamaro ko gufata mu mutwe korowani no kugendera mu nzira iboneye y’Imana kandi birinda ubuhezanguni bwishinjikirije idini.

Ati “Ubundi ntabwo bikwiye, ntabwo bikwiye ko umuntu akwiye kubangamira abandi cyangwa kwifuriza abandi ikibi. Ahubwo umuntu akwiye kwifuriza abantu iteka ibyiza ndetse no kuba heza. Iyo umuntu yagiye muri uwo murongo, aba yatannye no ku murongo w’Imana ndetse korowani imugereranya nk’inyamaswa. Uwo umuntu yaba avuga ko aharanira inyungu z’ubuyisilamu n’ibindi uwo muntu nta muntu ugomba kumwumva no kumutega amatwi ahubwo aba agomba kugarurwa mu nzira iboneye.

Umuyobozi w’umuryango BENA ufatanya n’Umuryango w’Abayisilamu mu gutegura aya marushanwa, Sheikh Niyitanga Djamidu,  avuga ko icyo bashyize imbere ari ukwigisha abayisilamu bakiri bato kunoza imico, babasaba kwitandukanya n’icyabashora mu buhezanguni.

Ati “Mu byo dushyira imbere kurusha ibindi ni ukonoza imico n’imyimvire y’abana hato hatazagira uba imbata y’ibitekerezo bitandukanye bigenda bivugwa n’ababifitemo izindi nyungu zitazwi, zitari iz’idini, bashaka kuyisiga icyasha cy’ubutagondwa cyangwa ubuhezanguni.Ibyo ni byo tuba tugambiriye kurushaho, umwana asobanukirwe korowani bityo uzaza kumubaza, azabashe kumusubiza no kumwigobotora.

Aya marushanwa yitabiriwe n’ abarenga 4500 barimo n’abayobozi b’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, Abayobozi mu nzego za Leta, Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, n’Abayobozi b’imiryango y’abafatanyabikorwa b’ b’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda.

- Advertisement -

Aya marushanwa yitabiriwe n’Ibihugu birimo Rwanda,Benin,Cameroon,CAR,Comoros,Congo Brazzaville, Ivory Coast,Ethiopia,Ghana,Kenya,Liberia, Malawi,Mali,Mozambique,Niger,Nigeria,Senegal, Somalia,South Africa,South Sudan, Sudan,Tanzania, Tchad,Togo,Uganda,Zambia,Zanzibar,Zimbabwe.

Iri rushanwa rikaba ryaratwawe n’umunya-Senegale . Ni mu gihe Umunyarwanda waje hafi yabaye uwa Gatanu.

UMUSEKE.RW