Kenya: Abaganga bari barigumuye bemeye gusubira mu kazi

Abakora mu nzego z’ubuvuzi muri Kenya bemeye gusubira kuvura abarwayi nyuma y’amezi abiri bari mu myigaragambyo basaba kongererwa umushahara.

Kuva ku ya 15 Werurwe, abakora mu nzego z’ubuvuzi muri Kenya barimo abaganga, abaforomo n’ababyaza bishoye mu mihanda bajya kwigaragaganbya.

Aba bigaragambya bavuga ko Leta itigeze yubahiriza amasezerano yagiranye nabo mu 2017 ubwo bigaragambyaga basaba kongererwa umushahara, Leta ikabyemera ubundi nyuma ikabahinduka ntibyubahiriza.

Nyuma yayo mezi abiri Leta ya Kenya na Sendeka y’Abaganga batangaje ko basinyanye amasezerano yo guhagarika imyigaragambyo.

Mu isinywa ry’ayo masezerano, Umunyambanga wa Sendeka y’Abaganga aho muri Kenya, Dr Davji Atellah, yashimiye Leta ya Kenya yumvise ubusabe bwabo ndetse n’abakozi bagenzi be bishyize hamwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Susan Nakhumicha, yatangaje ko nyuma y’ibiganiro byamaze amanywa n’ijoro, abaganga muri Kenya bemeye gusubira mu kazi bakwitwa ku barwanyi.
Ati’ Ku miryango n’abarwayi bahuye n’ibibazo ubwo imyigaragambyo yabaga, turumva ububabare mwagize, ubu mugiye kubona ubuvuzi.”
Muri iyi minsi igihugu cya Kenya gikeneye abaganga benshi bita ku baturage bitewe n’ibiza byibasiye igihugu bikaba bimaze guhitana abarenga 200, mu gihe ibihumbi byinshi bakomeretse.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW