Gen Mahamat Déby yatorewe kuba Perezida wa Tchad

General Mahamat Idriss Déby Itino yatorewe kuba Perezida wa Tchad ahigitse Succès Masra usanzwe ari Minisitiri w’Intebe bari bahanganye kuri uwo mwanya.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, na Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu (National Election Management Agency)
Iyo Komisiyo y’Amatora yavuze ko ikurikije ibarura ry’agateganyo ry’ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye ku ya 6 Gicurasi 2024.
Ibarura ryagaragaje ko Gen Mahamat Idriss Déby Itno afite amajwi 61.3 %, akurikirwa na Succès Masra wari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, we ufite amajwi 18.53%.
Ibi bivuze ko Idriss Déby yatsinze amatora kuko yagize hejuru y’amajwi 50%, gusa bikazemezwa n’Akanama Gashinzwe Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Nyuma y’uko ayo majwi ashyizwe hanze, Gen Mahamat Idriss Déby Itno yashimiye ko yatsinze amatora akaba abaye Perezida w’Abanya-Tchad bose.
Gusa uwo yahigitse Succès Masra we yavuze ko atemera ibyavuye mu matora, ko ahubwo ariwe watsinze.
Mu kiganio yanyuzaga kuri Facebook, Succès Masra yavuze ko agatsiko k’abantu gashaka ko abantu bakomeza kuyobora igihugu ibinyacumi.
Uyu Gen Mahamat Idriss Déby Itno watsinze amatora yari amaze imyaka itatu ayobora Tchad n’ubundi nyuma y’uko Marshall Idriss Déby wari se na Perezida w’Igihugu yishwe muri 2021, arasiwe ku rugamba.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW