Abashaka kwiha “Akabyizi” bagorwa n’ihenda ry’agakingirizo

Bamwe mu baturage bavuga ko ihenda ry’agakingirizo uko amasaha y’umugoroba agenda akura bisaba imibare irenze ubushobozi bwabo, kandi ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwo bukomeza buzamuka.

Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza ni uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA haba ku basanzwe batayirwaye ndetse kagafasha n’abayirwaye kutayikwirakwiza.

Mu bukangurambaga bwa RBC n’abandi bafatanyabikorwa bugamije kurwanya virusi itera SIDA by’umwihariko hibandwa ku rubyiruko, abaturage bo mu Mirenge ya Ntunga na Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bavuze ko kubera ihenda ry’udukingirizo, hari abatizanya utwakoresheje.

Aba baturage bavuga ko mu dusanteri two muri iyi Mirenge mu masaha y’umugoroba haba hashyushye cyane ku buryo n’abifuza kugira uko bigenza mu buriri, biyongera umunsi ku wundi.

Gusa ngo ikibahangayikishije, ni ukubona udukingirizo two kwikingira kugira ngo birinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uwitwa Nibamwe Clementine, avuga ko udukingirizo duhenze ku kigero cy’uko agasanzwe kagura amafaranga 100 Frw hari ubwo kagurishwa hejuru ya 500 Frw.

Uku kuzamura ibiciro byatwo bituma bamwe bishora bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati ” Icyo mwadufasha ni uko hano hafi hari utubari hashyirwa ahantu hatangirwa udukingirizo tw’ubuntu noneho hakaba nigenzura abahenda udukingirizo bagahanwa.”

Ndayishimire Aimable nawe avuga ko icyo kibazo kiriho kuko hari ubwo ubaza umucuruzi umwe akakubwira ko nta dukingirizo afite, wabaza undi nawe akaguhakanira.

- Advertisement -

Ati ” Ibi bituma hari n’abatizanya udukingirizo cyangwa ugasanga ukaguze asaranganyije na mugenzi we.”

Abacuruzi bo muri iyi Mirenge, basaba ko udukingirizo ari ikibazo, kuko bajya kuturangura i Rwamagana mu Mujyi ariko ko utwo baranguye tutamara kabiri mu iduka kubera ubwinshi bw’ababa badushaka.

Aba baturage bahuriza ku gusaba inzego z’ubuzima kongera ahatangwa udukingirizo tw’ubuntu, bikava mu Bigo Nderabuzima no ku Bjyanama b’Ubuzima bikagera mu dusanteri ahahurira abantu benshi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, giherutse gutangaza ko hari gahunda yo kongera ahatangirwa udukingirizo tw’ubuntu ku buryo ushobora kugakenera yakabona mu buryo bumworoheye.

Kigaragaza ko mu bice byose by’Igihugu hari udukingirizo tuhacururizwa kandi ko ikiguzi cyatwo cyoroheye buri wese.

RBC isaba abacuruzi bahanika ibiciro by’udukingirizo kubihagarika mu maguru mashya kuko bashobora no guhanwa n’amategeko.

Dr Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, kuwa 13 Gashyantare 2024, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’agakingirizo, yagize ati ” Tugenda tureba niba hari izindi ngamba zakorwa yenda tukongera nka Kiyosike mu Rwanda ku buryo kubona agakingirizo k’uwugakeneye bishobora kumworohera.”

Dr Ikuzo yakomeje agira ati “Tuributsa abaturarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyo mpamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.”

Amasaha y’umugoroba ibiciro by’agakingirizo biratumbagira

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rwamagana